Ibyishimo bikomeje kuba byinshi ku munyamakuru M. Iréné n’umukunzi we Nikuze Liliane nyuma y’uko batangiye gutanga ubutumire ku nshuti, abo mu miryango yabo ndetse n’abandi bazifatanya na bo mu bukwe bwabo buteganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka. Aba bombi bamaze igihe bakundana, ndetse mu minsi ishize M. Iréné yari yamaze kwambika impeta Liliane mu gikorwa cyashimangiye icyemezo cyo kubana nk’umugore n’umugabo.
Nk’uko bigaragara ku makarita y’ubutumire yatangiye kugera ku batumiwe, ubukwe bwa M. Iréné na Nikuze Liliane buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Biteganyijwe ko ibirori byo kwakira abatumirwa bizabera muri Intare Arena ku Gisozi, imwe mu nyubako zigezweho zakira ibirori bikomeye mu Rwanda. Aya makuru yakiriwe neza n’abakurikira uyu munyamakuru, cyane cyane nyuma y’uko amaze igihe asangiza abamukurikira ibyishimo by’urukundo rwe na Liliane.
M. Iréné na Nikuze Liliane bamaze kuba umwe mu bashakanye bategerejwe cyane muri uyu mwaka, cyane ko urukundo rwabo rwagiye rukurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe hasigaye amezi make ngo umunsi ukomeye ugere, inshuti zabo n’abakunzi babo bakomeje kubifuriza umugisha n’ibyishimo mu rugendo rushya bagiye gutangira. Byitezwe ko ubukwe bwabo buzahuza abantu batandukanye baturuka mu nzego z’itangazamakuru, imyidagaduro ndetse n’izindi nzego z’ubuzima bw’Igihugu.

