Niyigena Clément yasigaye mu Misiri.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Niyigena Clément, yongeye kuvugisha abakunzi b’umupira w’amaguru nyuma y’amakuru y’uko atasubiranye n’Amavubi mu Rwanda avuye mu Misiri. Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Éphrem Kayiranga wari kumwe n’iyi kipe, Niyigena yasigaye mu mujyi wa Cairo hamwe na Biramahire Abeddy, mu gihe bagenzi babo bari bamaze gufata indege ibagarura mu Rwanda. Aya makuru yahise atuma benshi batangira kwibaza ku hazaza h’uyu myugariro wari umaze imyaka yitwara neza muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu.

Gusigara kwa Niyigena mu Misiri kuje mu gihe yamaze gusoza amasezerano yari afitanye na APR FC, ibintu byatumye atangira kuvugwa mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda. Mu minsi ishize, uyu mukinnyi yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye umwambaro wa Club Africain yo muri Tunisia, ibintu byahise bitera impaka n’ibihuha ko ashobora kuba ari mu biganiro n’iyi kipe cyangwa indi yo mu karere ka Afurika y’Amajyaruguru. Nubwo nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro, amakuru akomeje kuvugwa ni uko hari amakipe menshi ari gukurikirana hafi uyu myugariro wagaragaje urwego rwiza mu bihe bishize.

Mu gihe abakunzi ba ruhago nyarwanda bakomeje gutegereza icyo aya makuru azavamo, benshi bemeza ko igihe kigeze ngo Niyigena agerageze amahirwe hanze y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye. Naramuka abonye ikipe hanze y’Igihugu, byaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago ndetse bikaba n’ishema ku mupira w’amaguru w’u Rwanda ukomeje kohereza abakinnyi benshi mu makipe yo hanze. Kugeza ubu ariko, amaso yose akomeje kuba kuri Cairo aho hashobora guturuka amakuru mashya ku hazaza h’uyu myugariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *