Urwibutso rw’urukundo Mbappe arashinjwa guta ikipe kubera Ester Exposito

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Faransa n’ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappe, ari mu majwi y’abatari bake mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga zikomeye. Ibi byerekeranye n’uko uyu mukinnyi yongeye kugaragara asohokana mu buryo bwa hafi cyane n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka muri espagne, Ester Exposito.

Inkuru y’urukundo rw’aba babiri yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo bafatwaga amafoto binjira mu modoka imwe i Paris. Kuri iyi nshuro ho, amashusho n’amafoto bafashwe basomana mu buryo bw’ibanga mu modoka i Madrid byemeje neza ko umubano wabo uri mu bihe byiza.

Kugaragara kwabo vuba aha bishimana ku bwato mu birwa bya Ibiza na Formentera muri Espagne, byongereye ubukana bw’amakuru abavugwaho. Ibi byakuruye urudaca rw’ibitekerezo ku bafana kubera ko ibi biruhuko byahuriranye n’ibihe bikomeye mu mwuga wa ruhago kuri uyu mukinnyi w’icyamamare .

Abafana ba Faransa ntibishimiye ko Mbappe yahise ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma y’umukino wa gicuti bakinnye na Irland. Nubwo yari yahawe uruhushya rw’ubuyobozi, amafoto ye na Ester Exposito yatumye bamushinja kwerekeza i Madrid gushaka umukunzi we .

Ibi bibazo bije bikurikira izindi ngendo Mbappe yagiriye mu birwa bya Sardinia mu Butariyani ari kumwe na Ester ,mugihe yavugaga ko ari mu bihe bitoroshye byo gukira imvune. Abafana ba Real Madrid bamushinjije kutanyurwa n’akazi ndetse bamwe batangiza inyandiko zisaba ko uyu mukinnyi yahita agurishwa.

Ku rundi ruhande, abashinzwe kureberera inshungu za Mbappe bahise basohora itangazo ryamagana ibyo birego byose bavuga ko kunegura uyu mukinnyi bishingiye ku gukabya. Bavuga ko ibihe bye by’ikiruhuko no gukira imvune biba bikurikiranirwa hafi n’abaganga b’ikipe kandi ko afite uburenganzira ku buzima bwe bwite.

Itangazamakuru riracyahanze amaso uyu mukapitene w’ikipe ya Faranse igiye guhura na Senegal ku mikino ubanza w’igikombe cy’Isi. Nta gushidikanya ko amaso y’abatari bake azakomeza kuba kuri uyu mukinnyi ndetse n’umukunzi we Ester Exposito uzwi cyane muri filime “Elite .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *