Umusifuzi Omar Artan yari agiye kwandikira amateka Somalia, ariko inzozi ze zisigara ku mupaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umusifuzi Omar Abdulkadir Artan yakiriwe nk’intwari ageze iwabo muri Somalia, nyuma yo gusubizwa aho yari avuye no kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musifuzi wari waratoranyijwe na FIFA ngo azasifure Igikombe cy’Isi cya 2026 yari agiye kuba Umunya-Somalia wa mbere ugiye gusifura irushanwa rikomeye kurusha andi ku isi, inzozi yari yarakoreye imyaka myinshi ziza gusenyuka mu kanya gato.

Artan wari warahawe visa kandi yamaze no kugera ku kibuga cy’indege cya Miami, yahagaritswe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mbere yo kwangirwa kwinjira muri Amerika. Nyuma y’icyo cyemezo, FIFA yemeje ko atazashobora kwitabira imyitozo no gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi, ibintu byababaje cyane umuryango wa ruhago muri Somalia no muri Afurika yose. Uyu musifuzi wari waratowe nk’umusifuzi mwiza muri Afurika mu mwaka wa 2025 yari yarabaye ishema ry’igihugu cye ndetse n’icyizere cy’abarota kugera kure binyuze mu mupira w’amaguru.

Nubwo yambuwe amahirwe yo kwandika amateka ku rubyiniro rwa ruhago rw’isi, abaturage ba Somalia bamwakiriye nk’umunyabigwi wageze kure kurusha benshi. Amashusho yakwirakwiye amugaragaza yakirwa n’imbaga y’abamushyigikiye, bamwe bafite amarira mu maso, abandi bamwereka ko agifite agaciro gakomeye mu mitima yabo. Ku bakunzi ba ruhago, inkuru ya Omar Artan yabaye isomo rikomeye ry’uko rimwe na rimwe umuntu ashobora kugera hafi cyane y’inzozi ze, ariko ntazigereho. Gusa kuri benshi, amateka ye ntazibukwa kubera icyo yatakaje, ahubwo azibukwa kubera urugendo rw’indashyikirwa rwamugejeje aho bake muri Somalia bari barigeze kugera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *