Burkina Faso yahagaritse amarushanwa y’ubwiza

Leta ya Burkina Faso yatangaje kumugaragaro ko ihagaritse amarushanwa yose y’ubwiza azwi nka Miss ,kugeza igihe hazashyirwaho amabwiriza mashya agenga imitegurire yayo .

Iki Cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Umuco ya Burkina Faso ,yavuze ko irigutegura uburyo busyhya bwo kugenzura no kunoza imitegurire y’ayo marushanwa , asanzwe akunze kunenga kubera kutagira igenzura rihagije .

Mu marushanwa yahagaritswe harimo irushanwa rikomeye rya Miss Burkina Faso ndetse n’irushanwa rya Miss Universite Burkina Faso ,yari amwe mu bikorwa by’umuco bikurikirwa cyane muri icyo gihugu .

Abategetsi bavuga ko bagamije kurushaho kurinda no guteza imbere indangagaciro n’umuco by’Abanya-Burkina Faso . Bavuga ko kandi hakenewe uburyo bushya bwo gutegura ayo marushanwa mu mucyo no mu buryo bwubahiriza amahame y’umuco w’igihugu.

Ku rwego mpuzamahanga ,Burkina Faso ntirabasha kwegukana amarushanwa akomeye y’ubwiza nka Miss World cyangwa Miss Universe .

No mu Rwanda , irushanwa rya Miss Rwanda ryarahagaritswe mu 2022 nyuma y’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byarivuzwemo , kugeza n’ubu rikaba ritarasubukurwa .

Iki cyemezo kandi kiri mu ruhererekane rw’impinduka n’ingamba zafashwe kuva Ibrahim Traore afashe ubutegetsi muri Nzeri 2022 . Guverinoma ye yakajije igenzura ku bikorwa bihuza abantu benshi , ihagarika amashyaka amwe ya politike ndetse isenya n’amashyirahamwe menshi y’Urubyiruko .

Abasesenguzi bavuga ko guhagarika amarushanwa ya Miss bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’imyidagaduro n’umuco muri Burkina Faso , ariko Leta yo ivuga ko intego nyamukuru ari ugushyira imbere indangagaciro z’umuco n’imiyoborere myiza y’ayo marushanwa .

Burkina Faso yahagaritse amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *