Peter Phillips,umwuzukuru wa nyakwigendera Queen Elizabeth II akaba n’umuhungu wa Princess Anne, yakoze ubukwe n’umukunzi we Herriet Sperling mu muhango wihariye wabereye mu Bwongereza, witabirwa n’abagize umuryango w’ibwami ndetse n’inshuti zabo za hafi .Inkuru y’ubu bukwe yakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’umuryango w’i Bwami .
Uyu muhango wabaye nyuma y’igihe Peter Phillips na Herriet Sperling bagaragaza urukundo rwabo mu ruhame .Bombi bari bamaze igihe bagaragara hamwe mu birori bitandukanye by’umuryango w’i Bwami, ibintu byatumye benshi bemeza ko umubano wabo ugeze ku rwego rwo gutekereza kubaka urugo.
Ku munsi w’ubukwe abatumirwa bambaye imyambaro y’icyubahiro nk’uko bisanzwe bigenda mu birori by’umuryango w’i Bwami .Herriet Sperling yagaragaye yambaye ikanzu nziza y’ubukwe yanyuze benshi, mu gihe Peter Phillip yari yambaye ikositimu y’icyubahiro ihuye n’agacirok’uyu muhango.
Mu bitabiriye ubu bukwe harimo nyina wa Peter , Princess Anne ,ndetse n’abandi bagize umuryango w’i Bwami . Kuba aba banyacyubahiro bari bahari byatumye ubu bukwe bugira uburemere budasanzwe ndetse bukurura itangazamakuru mpuzamahanga .
Abari muri uyu muhango bagaragaje ibyishimo byinshi ,aho imiryango yombi yashimye intambwe nshya Peter na Herriet bateye . Abashyutsi bagize umwanya wo gusangira amafunguo no kwifuriza abageni ubuzima bwiza mu rugo rwabo rushya .
Peter Phillip asanzwe azwi cyane nk’umwe mu bagize umuryango w’i Bwami bahitamo kubaho ubuzima bworoheje kurusha abandi. Nubwo afite inkomoko mu muryango ukomeye ,akunze kwirinda cyane ibikorwa byo mu ruhame ndetse agashyira imbere ibikorwa bye bwite.
Herriet Sperling na we amaze igihe avugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu bwongereza kubera umubano we na Peter Phillips. Abasesenguzi bavuga ko yagaragaje ubushobozi bwo kwinjira neza mu buzima bw’umuryango w’i Bwami no kubana neza n’abawugize .

Amafoto n’amashusho byafashwe muri ubu bukwe byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ,aho abantu benshi bagaragaje ko bishimiye kubona Peter Phillips .

Peter Phillips yongeye kubona urukundo nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwahoze ari umugore we. Ubu bukwe busize amateka mu muryango w’i Bwami bw’u Bwongereza .


