SEE Muzik yasohoye indirimbo nshya agira inama urubyiruko

Mu gihe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) bakomeje kwitegura Nuru Wave Festival iteganyijwe kubera i Kigali muri Kanama uyu mwaka ,umuhanzi SEE Muzik yashyize hanze indirimbo nshya yise “Simbishaka “,ikubiyemo ubutumwa bwimbitse bwo kwiyegurira Imana no kwemera kuyoborwa n’ubushake bwayo.

Iyi ndirimbo ije mu gihe urubyiruko rwinshi rukomeje gushakisha icyemezo cy’ubuzima mu Isi irimo impinduka zihuse , imbuga nkoranyambaga n’igitutu cyo guhora ushaka kugera ku ntsinzi no kuba mu bigezweho .

Iyi ndirimbo Simbishaka ihuza ubutumwa bwa Gospel n’injyana zigezweho zirimo Amapiano, ikaba igamije kwegera urubyiruko mu rurimi n’imiterere bumva kandi bakunda ,ariko ikanarugezaho ubutumwa bwubaka ubuzima bw’umwuka .

Nk’uko SEE Muzik abivuga ,iyi ndirimbo yavutse nyuma y’isengesho ryoroshye ariko ryagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwizera:” Mwami niba atari ibyo ushaka ,simbishaka .”Amagambo yayo agaragaza ukwicisha bugufi no kwemerera ko Imana ariyo igomba kuyobora ibyemezo byawe.

SEE Muzik asobanura ko intego nyamukuru y’iyi ndirimbo ari ugufasha urubyiruko no gusobanukirwa ko gutsinda ubuzima bidashingiye gusa ku byo umuntu ashobora gukora ,ahubwo ko bishingira cyane ku kuyoborwa n’Imana .

Abakurikira ibikorwa bya SEE Muzik bavuga ko iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi asanzwe azwiho zitanga ubutumwa bwo kubaka no gukomeza kwizera. Bagaragaza ko ubutumwa buyikubiyemo bukenewe cyane muri iki gihe urubyiruko ruri guhura n’ibigeragezo byinshi bishobora kurutandukanya n’inzira nziza .

“Simbishaka” ni kimwe mu bikorwa biri gutegura Nuru Wave Festival igamije gufasha urubyiruko kuvumbura intego y’ubuzima bwabo, kubaka umuryango mugari ushingiye ku ndangagaciro nziza no guhura n’Imana binyuze mu muziki ,ubuhanzi no kuramya .

SEE Muzik yasohoye indirimbo “simbishaka” mu gihe akomeje imyiteguro ya Nuru wave Festival ,izabera i Kigali ku wa 16 Kanama 2026 kuri Mundi Center.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *