Lauryn Hill agiye guhabwa igihembo Living Legend Award

Umuhanzikazi w’icyamamare Laurny Hill ,umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki wa Hip-Hop na R&B, agiye guhabwa igihembo cyihariye cyiswe Living Legend Icon Award ,kigamije gushimira abahanzi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imyidagaduro .

Iki gihembo cyashyizweho na Black Entertainment Television (BET) ,kikazatangwa kikazatangwa ku nshuro ya mbere mu birori biteganyijwe ku wa 28 Kamena 2026 i Los Angres muri leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Abategura ibi bihembo batangaje ko bahisemo Lauryn Hill kubera umusanzu we udasanzwe mu muziki, cyane cyane ku rubyiruko. Lauryn Hill yatangiye kumenyekana cyane ari mu itsinda rya Fugees ,ariko izina rye ryaje gukomera ku rwego mpuzamahanga .

Mu 1999 ,Hill yanditse amateka mu bihembo bya Grammy Awards, aho yatwaye ibihembo bitatu mu ijoro rimwe harimo icy’Albumu y’umwaka n’icy’Umuhanzi mushya .Abategura BET award bavuga ko iki gihembo kizajya gihabwa abahanzi bafite umwihariko wo gukoresha impano zabo batanga ubutumwa bufite ireme kandi bukagira ingaruka nziza ku muryango mugari .

Lauryn Hill ashimirwa cyane kuba yarakoresheje umuziki we mu kuvuganira abatishoboye ,guteza imbere ishema ry’umuco , no kwigisha urubyiruko kwiyubaha no gukomeza indangagaciro .Ibihembo bya BET Award bimaze imyaka irenga 20 bitangwa ,bikaba byibanda cyane ku guteza imbere no guha agaciro umuco w’abirabura ku isi.

Nubwo hari abavuga ko bikwiye kwaguka bikareba abantu bose ,abategura ibi bihembo bavuga ko intego nyamukuru ari ugushimira ibikorwa bifitanye isano n’uyu muco .

Mu myaka yashize ,ibi bihembo byagiye bihabwa abahanzi batandukanye ,barimo Eminem,Justin Timberlake na Robin Thicke, bagaragaje uruhare mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *