Ashlee Jenae , umunyamerika wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Ashly Robinson, yapfiriye mu kirwa cya Zanzibar muri Tanzania mu kwezi kwa Mata 2026 . uru rupfu rwakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse rutera benshi kwibaza ku cyaba cyabaye intandaro y’urupfu rwe, cyane cyane ko rwabayenyuma y’iminsi mike yari amaze kwambikwa impeta n’umukunzi we Joe McCann.
Nyuma y’amezi hafi abiri y’iperereza , Polisi ya Zanzibar yatangaje ko yamaze gusoza dosiye y’uru rupfu . Umuyobozi wungirije ushinzwe ubugenzacyaha muri Zanzibar ,Zuberi Chembera , yavuze ko iperereza ryakozwe ryifashishije ubuhamya bw’ababonye ibyabaye ndetse n’isesengura ry’ubutumwa bwo kuri telefoni bw’uyu mugore n’umukunzi we . Yavuze ko basanze Ashlee Jenae yari afite ibibazo by’ihungabana n’umunaniro wo mumutwe byamuteraga guhora agaragaza kutishimira ubuzima yari arimo .
Raporo ya Polisi igaragaza ko Ashlee Jenae na Joe McCann bageze muri Hoteli Zuri Zanzibar ku wa 6 Mata 2026 . Nyuma habaye amakimbirane hagati yabo ku buryo ubuyobozi bwa hoteli bwafashe icyemezo cyo kubacumbikira mu byumba bitandukanye kugira ngo bugabanye ubushyamirane. Nyuma y’amasaha make ,umwe mu bakozi ba hoteli yinjiye mu cyumba cya Ashlee Jenae asanga nta rumuri rurimo ndetse atitabye nyuma yo gukomanga , aza kumusanga ameze nabi cyane .
Polisi yavuze ko ibimenyetso byose yakusanyije byerekanye ko nta muntu wagize uruhare mu rupfu rwe . Joe McCann wabanje gufungwa by’agateganyo kugira ngo abazwe ku byabaye , yaje kurekurwa kuko nta cyaha cyamuhamye . Iperereza ryagaragaje ko nta kimenyetso cy’ubwicanyi cyangwa ibikorwa by’undi muntu byabonetse muri iyi dosiye .
Nubwo Polisi yatangaje ko iperereza ryarangiye ,bamwe mu bagize umuryango wa Ashlee bakomeje kugaragaza gushidikanya ku mwanzuro wafashwe . Bavuze ko bagikeneye ibisobanuro birambuye ku masaha ya nyuma y’ubuzima bwe , nubwo ubuyobozi bwa Zanzibar bwo buvuga ko ibimenyetso byose byakusanyijwe byemeza ko yapfuye yiyahuye bitewe n’ibibazo byo mu mutwe yari afite .

