Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,France Mpundu ,yongeye gushimisha abakunzi abakunzi be nyuma yo gutangaza inkuru nziza ikurikira iyo kwambikwa impeta n’umukunzi we . Ni amakuru yakiranywe ibyishimo byinshi n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ,aho benshi bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima agiyemo.
Nyuma yo kwambikwa impeta ,France Mpundu yavuze ko yishimiye icyemezo we n’umukunzi we bafashe cyo gukomeza urugendo rwabo rw’urukundo berekeza ku kubaka urugo. Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye mu buzima bwe ndetse ashimira Imana yakomeje kumuyobora muri uru rugendo rwamugejeje ku byishimo ari gusangiza inshuti n’abakunzi be .
Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko afite icyizere cy’ejo hazaza heza ,ashimangira ko urukundo rushingiye ku bwubahane,ukwizerana no gushyigikirana ari rwo rushingirwaho kugira ngo urugo rukomere . Amagambo ye yakuruye amarangamutima ya benshi cyane cyane abakunzi b’umuziki we bamaze igihe bakurikirana ibikorwa bye.
Inkuru y’iyambikwa ry’impeta rya France Mpundu ndetse n’ibyo yatangaje nyuma yayo yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga . Abatari bake bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumwifuriza umugisha no kuzagira urugo rwiza ruzarangwa n’urukundo ,amahoro n’iterambere mu myaka iri imbere.

