Umuhanzi w’icyamamare mu mudiho wa Afrobeats wo muri Nigeria ,Divine Ikubor uzwi nka Rema, yatangaje ko kuri ubu atandukanye n’umukunzi we kandi ko yahagaritse iby’urukundo ngo yiyubake.Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru w’icyamamare kuri YouTube,Korty EO, uyu musore wamenyekanye ku ndirimbo Calm Down yavuze ko yahisemo gufata ikiruhuko cy’igihe kirekire mu rukundo .
Yagaragaje ko ubu ari kurebera hafi ubuzima bwe bwite ndetse no gukomeza kwagura umuziki we mu rwego rwo kwirinda ibizamurangaza.Icyatumye Rema afata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mukobwa utaratangajwe izina mu ruhame ,ngo ni igitutu kinshi n’amanyanga (manipulation) yamushyiragaho .
Rema yasobanuye ko kubera icyamamare ari cyo isi imushyiraho igitutu gikomeye mu kazi ke ka buri munsi. Icyakora ,ngo aho kugira ngo agere mu rugo ahabone amahoro n’ikiruhuko ,uwo bari mu rukundo yahinduraga ibintu umuvundo n’amakimbirane,bituma asanga urwo rukundo rwamumaraga amarangamutima maze ahitamo kubihagarika.
Uyu musore yashimangiye ko mu gihe cyashize yagiye avugwa mu rukundo n’abahanzi batandukanye nka Justin Skye cyangwa Ayra Starr,ariko ko bose ari inshuti basangiye umwuga.Ibi yabivuze ashaka kwerekana ko umubano we n’abakobwa benshi bakunze kuba barikumwe cyane uba ushingiye ku kazi gusa.
Kuri ubu, Rema ahugiye mu bitaramo bitandukanye ndetse no gutunganya urubuga rwe rwa Mavin Records,ashimangira ko iby’urukundo abishyize ku ruhande kugeza igihe azagira amahoro .

