Ubushinwa Buri Gupima ko Umuntu yabyarira Mu Isanzure

U Bushinwa bwatangaje ubushakashatsi bushya bwo kureba niba abantu bashobora kubyarira mu isanzure, ku Kwezi cyangwa kuri Mars.Muri ubu bushakashatsi u Bushinwa bwohereje insoro z’inkorano kuri sitasiyo y’isanzure ya Tiangong kugira ngo zigeragerezwe mu bidukikije bidafite rukuruzi kamere nk’iyo ku Isi.

Abashakashatsi bavuga ko bifuza kumenya niba izi nsoro zishobora gukura neza mu isanzure nubwo haba harimo imirasire yihariye,ndetse n’ibihe bitandukanye n’ibyo ku Isi.Uru rwego rufatwa nk’intambwe ya mbere mu gushaka uburyo ubuzima bw’umuntu bwakomeza no hanze y’Isi.

Umushakashatsi Legian Yu yavuze ko bahisemo gukoresha insoro z’inkorano zimeze nk’izisanzwe aho gukoresha iz’abantu kugira ngo babanze bamenye niba gukura k’ubuzima mu isanzure bishoboka.Yagaragaje ko ubu bushakashatsi bugamije gusobanukirwa uburyo ubuzima butangira gukura kuva ku ntambwe ya mbere .

Aba bashakashatsi bazifashisha ubwoko bubiri bw’insoro z’inkorano ,harimo izifite igihe kingana n’iminsi 14 ndetse n’izifite iminsi 21.Iki gihe kirakomeye cyane kuko nicyo gihe umwana ukiri mu rusoro akuriramo.Gusa izi zose zizamarayo iminsi itatu,noneho bahite bazikonjesha bongere kuzohereza ku Isi.

Aba bashakashatsi bavuze ko hari ubundi bushakashatsi bakoreye ku Isi bwo kureba ko umuntu yabyarira mu isanzure ,ndetse ko mu gihe ubuzim bwo ku isanzure bwarangira bazabugereranya nyuma kugira ngo barebe icyavuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *