Isomero Rusange rya Kigali ryatangaje ,ko rigiye guhemba abana bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gusoma no kwandika ,mu rwego rwo gukomeza kubatoza umuco wo gukunda ibitabo no no guteza imbere impano zabo .
Iki gikorwa kiri muri gahunda zigamije guteza imbere uburezi bushingiye ku gusoma no gutekereza byimbitse. Aba bana bazahabwa ibihembo nyuma yo kwitwara neza mu bikorwa byateguwe n’iri somero,aho basuzumwaga ubushobozi bafite mu gusoma neza no kwandika inkuru cyangwa ibitekerezo.
Isomero rusange rya Kigali risanzwe rifasha abana n’urubyiruko kubona ibitabo bitandukanye ndetse rikabategurira ibikorwa bibafasha kwagura ubumenyi.Abana baryitabira bavuga ko gusoma byabafashije kunoza imivugire ,imyandikire ndetse no gutsinda neza mu ishuri.
Ababyeyi bashimye iyi gahunda bavuga ko ituma abana babo bakoresha neza igihe cyabo aho kwihugiraho mu bintu bidafite umumaro.Banavuze ko gusoma no kwandika bifasha abana kugira ibitekerezo byagutse no kwigirira icyizere.
Ubuyobozi bw’iri somero bwatangaje ko bugamije gukomeza gutegura ibikorwa nk’ibi buri gihe kugira ngo abana benshi barusheho gushishikarira gusoma ibitabo no kwandika inkuru zifite ireme.Banongeyeho ko impano z’abana zigomba gushyigikirwa hakiri kare.
Iki gikorwa cyo guhemba abana bahize abandi mu gusoma no kwandika kiri gufatwa nk’intambwe nziza mu kubaka ejo hazaza h’abana bafite ubumenyi ,ubushobozi bwo gutekereza no gukunda umuco wo gusoma.

