Sky 2 Yarekuwe nyuma yuko umugore we amusabiye imbabazi

Hahirwabasenga Timothee uzwi nka SKY2 yari yaratawe muri yombi taliki ya 11 Gicurasi 2026. Uyu mugabo sky2, yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe aho yakubise umugore we basezeranye byemewe n’amategeko akamukomeretsa ndetse akanamuruma ugutwi ikindi kandi ibi yarabyiyemereraga akaba yarabivuze mbere yo kwishyikiriza ubugenzacyaha.

Ubushinjacyaha bwafunguye by’agateganyo Hahirwabasenga Timothée uzwi nka SKY2. Ariko kuba yarekuwe bitavuze ko yabaye umwere burundu kuko azajya yitaba rimwe mucyumweru. yafunguwe mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 asubira mu rugo. Ndetse akigera murugo yahise ashyira amashusho ye n’umugore we yishimye cyane.

Umugore we yatanze imbabazi ku byaha byose yakorewe harimo gukubita no gukomeretsa.  Ni imbabazi zashyikirijwe Ubushinjacya ziriho umukono wa Notaire. Bivugwako SKY2 yatinze mu iperereza bitewe n’uko umugore we yari yaramureze ko anywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi maze bikaba ngombwa ko hitabazwa ibikoresho bindi kugirango hafatwe ibizami.  

Bamwe mu batangabuhamya babajijwe harimo umukozi wo mu rugo kwa SKY ahakana ko atigeze amubona anywa urumogi. Gusa bamaze gupima Sky2, Ibizamini byabonetse byemezaga ko SKY2 atanywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Nyuma yibyo Yahise ategekwa kujya yitaba rimwe mu cyumweru. Uyu SKY2 yafunzwe ku itariki 11 Gicurasi 2026 afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba. Mu byaha azakomeza gukurikiranwaho kugeza dosiye ishyinguwe harimo gukubita cyangwa se gukomeretsa ku bushake,n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *