Umupira uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026 uzajya ushyirwa ku muriro

FIFA n’uruganda Adidas Berekanye umupira mushya uzakoreshwa mu gikombe cy’isi cya witwa TRIONDA. Uyu mupira wateye abantu benshi kwibaza byinshi kubera ko uzajya ubanza gushyirwa ku muriro mbere y’umukino. TRIONDA ntabwo ari umupira usanzwe gusa. Kuko Wubatswemo ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kumva (sensor) ishobora gukurikirana aho umupira uri n’uburyo ukinwaho mu gihe cyakokanya. Iryo koranabuhanga ryumva (sensor) ikenera umuriro kugira ngo ikore neza.

Iryokoranabuhanga rifasha abasifuzi n’ikoranabuhanga rya VAR gufata ibyemezo byihuse kandi by’ukuri, cyane cyane ku mipira yinjira cyangwa ku buryo bwo kureba niba umukinnyi yaraririye. Uyu mupira ushobora gukusanya amakuru inshuro zirenga 500 ku isegonda, ibintu bituma FIFA ivuga ko ari intambwe nshya mu mupira w’amaguru wa ujyezweho.  

Izina “TRIONDA” risobanura “imiraba itatu,” rikaba ryerekana ibihugu bitatu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026 harimo United States, Canada ndetse na Mexico. Uyu mupira ufite amabara y’ibyo bihugu.

Mu mateka y’Igikombe cy’Isi cya FIFA, buri mupira wakoreshejwe wabaga ufite ikintu cyihariye cyawutandukanyaga n’uwabanje. Dore Imwe mu mipira yabaye amateka ndetse n’uruhare yagize mugikombe cy’isi.

Telstar mu mwaka wa 1970 uyu ni wo mupira wabaye ikimenyetso cy’umupira w’amaguru wa kera. Wari ufite ibice by’umukara n’umweru kugira ngo ugaragare neza kuri televiziyo z’umukara n’umweru zari zikoreshwa cyane icyo gihe. Wari umupira wa mbere wa Adidas mu Gikombe cy’Isi. Telstar yabaye umwe mu mipira ikunzwe cyane mu mateka ya FIFA, kandi uburyo yari ateye bwaje ukoreshwa igihe kirekire.

Jabulani mu mwaka wa 2010, ni umwe mu mipira yavuzweho cyane kurusha indi yose. Warihutaga bidasanzwe ikindi kandi ukaguruka muburyo budasanzwe. Abazamu benshi bawinubiye bavuga ko wahinduraga icyerekezo mu buryo butunguranye. Abakinnyi bamwe bawukunze, abandi bawanga cyane bitewe nibyo wabakoreye mu gikombe cy’isi vya 2010.

TRIONDA igaragaza uburyo umupira w’amaguru urimo kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho. Kuva ku mipira yoroshye yakoreshwaga mu myaka ya mbere kugeza ku mupira ugomba gushyirwa ku muriro mbere y’umukino. Abantu benshi bategereje kureba niba uyu mupira uzaba mwiza Cyangwa, niba uzateza ibibazo nk’ibya Jabulani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *