Umutoza mukuru wa FC Barcelona, Hansi Flick, yahaye uburenganzira ubuyobozi bw’ ikipe bwo kugumana Marcus Rashford burundu Aho uyumusore akina mu gice cy’ubusatirizi. Flick yagaragaje ko uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza yujuje neza ibisabwa mu buryo bw’imikinire ye umusaruro ufatika. Ibi ni Nyuma yo kubona uburyo uyu mukinnyi yitwaye neza, umutoza ntiyazuyaje gusaba ko amasezerano ye yasubirwamo aho gusubira mu Bwongereza.
Marcus Rashford yageze i Camp Nou binyuze mu masezerano yagiranye n’ikipe akuye muri Manchester United aho yakinaga ari intizanyo, mubwongereza aho yari mu ikipe Manchester United, yari amaze iminsi ahura n’imbogamizi zo kutabona umwanya. Maze aya masezerano ya Man U ndetse na Barcelona yaje nk’amahirwe abonetse mu gihe cyiza haba kuri uyu mukinnyi ndetse n’iyi kipe y’i Catalonia.
Flick abona Rashford nk’umukinnyi ufite umuvuduko, ubushobozi bwo gucenga, ndetse n’ubwenge bwo gufungura izamu bituma ahuza neza na n’imikinire y’iyi kipe. Iki cyemezo kije kishimiwe n’abafana ba Barcelona babona ko uyu mukinnyi akiri muto kandi afite byinshi byo gutanga mu marushanwa y’Uburayi (Champions League).
Ugereranyije ibihe Marcus Rashford yagize muri Manchester United n’uburyo ari kwitwara muri Barcelona, bigaragara ko guhindura ikipe byamubereye umugisha ukomeye. Kuko nkuko bigaragara mu minsi ye ya nyuma ku Kibuga cy’i Old Trafford, Rashford yaranzwe cyo kutabona umwanya aho yagoranwaga no gutsinda ibitego ndetse n’uburyo bwo kwisanga ku muvuduko ndetse n’ imikinire ya Premier League yamusabaga imbaraga nyinshi cyane.
Nyamara, amaze kugera i Camp Nou, yahise asubirana ubushongore n’ubukaka bwe bukarishye yahoranye kubera imikinire ya Hansi Flick imuha umudendezo uhagije ku mpande z’ikibuga n’uburyo bwo gushaka amayira anyaruka. Yatanze imipira myinshi yavuyemo ibitego kandi aranatsinda ibintu bitanga ikizere ko ashobora kuzakora byinshi mugihe kizaza naba yahawe amasezerano.

