Dr. Samia Suluhu Hassan perezida wa Tanzania yagize uruzinduko rw’akazi mu Rwanda i kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi, akaba yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (NEISA) aho yakiriwe na Dr Ustah Kayitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga.
Dr Samia Suluhu Hassan mu masaha ya mu gitondo we n’abayobozi bari kumwe bageze mu mujyi wa Dar es Salaam ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Julius Nyerere (JNIA) , aho indege iraza kubakura ibazanye mu Rwanda.
Akigera i Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kayitesi.
Akaba aje mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeriyeri ku mugabane wa Africa.
Iyi nama yatangiye guhera kuri uyu wa Kabiri iraganirirwamo uburyo bwiza bwo kugera ku mashanyarazi muri Afurika,kugabanya ihumana ry’ikirere, gushyigikira iterambere ry’inganda, guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikeleyeri, ndetse no gushora imari mu mishinga y’ingufu.
Uko africa igenda igira umubare munini wabayituye ninako imijyi yuyu mugabane igenda yaguka ndetse ubukungu ninganda nabyo bigakomera.
kubera izo mpamvu, IAEA yemeza ko Africa izakenera cyane ingufu zaba izikomoka ku zuba, umuyaga n’izindi zisubiranya (Renewable Energy).
Africa y’Epfo ni kimwe mu bihugu bimaze igihe bikoresha ingufu za nikereyeri mu gutanga amashanyarazi, aho zitanga 4% z’ayo iki gihugu gikoresha.
Nanone kandi hari Ibindi bihugu byo muri Africa biri mu nzira kandi bimwe byiyemeje gutangira kubaka ibikorwa remezo bikenewe.
Bimwe muri ibyo bihugu twavuga mo Ethiopia, Ghana, Morocco/Maroc, Niger, Nigeria, Burkina Faso, u Rwanda, Senegal, Zambia, Sudan, Tunisia, Kenya, Uganda, Algeria na Tanzania




