Umuhanzi Uworizangwira Florien uzwi ku izina rya Yampano yitabye urwego rw’igihugu rw’ubungenzacyaha RIB ashinzwa kwangiza uburenganzira bw’umugore we.

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano Waboi mbere yuko yitaba Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yasize asobanuye byinshi kumubano utarumeze neza hagati ye n’umukunzi we.Nubwo yampano yavuze ibye ariko Vava usanzwe ukundana na Yampano yashyize hanze inzira y’umusaraba amaze iminsi anyuramo nyuma y’uko Yampano amugonze, akamukubita, akamuruma izuru ndetse akamutera ubwoba ko azamuhitana naramuka abivuze.

Ibi byagarutsweho cyane ku wa Gatandatu mu kiganiro cya live cyakozwe na Godfather, aho Vava yagaragaje amafoto n’amashusho y’ibikomere yatewe n’uwo mugabo, birimo izuru rye ryaranzwe n’ibikomere bikomeye, ibipfuko byari byuzuye ku mubiri we ndetse n’amashusho agaragaza Yampano ari kunywa ibiyobyabwenge. Nk’uko Vava abyivugira, ibintu byafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo yari kumwe na Yampano mu modoka bagiye muri sauna. Yavuze ko icyo gihe batumvikanye bitewe n’uko yamusabye kureka gukoresha telefone ari gutwara, ibintu byarakaje Yampano kugeza ubwo ahita amutegeka gusohoka mu modoka.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko iyo modoka yabagonze ku bushake, ibintu byamukomerekeje ku maguru, ku kiganza no ku matako, aho we n’uwari umutwaye kuri moto hafi kubura ubuzima.Nyuma y’iyo mpanuka, Vava yavuze ko atahise ajya kurega kubera intege nke yari afite ndetse n’izindi nshingano yari arimo, gusa Yampano ngo yamusabye imbabazi aramubabarira ariko ibintu ngo ntibyahagarariye aho.Amakuru avuga ko Yampano yahise amujyana kwa muganga, ariko avuyeyo amufungirana mu nzu ndetse amwaka telefone kugira ngo atazamurega.Vava kandi yagaragaje ubutumwa (messages) Yampano yamwandikiye, amubwira ko naramuka amushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), azahita yiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *