Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026 ,inkuru ivuga ku makimbirane hagati ya Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano n’umukunzi we vava yakomeje gukwirakwira cyane ku mbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Amakuru avuga ko Yampano na Vava, bamaze igihe bafite ibibazo bikomeye byageze aho umwe ashinja undi ibikorwa bikomeye birimo iterabwoba n’ubwumvikane bucye mu rugo babanagamo.
Kwamamaza iyi nkuru byatumye izina rya Yampano na Vava riba kimwe mu bikomeje kuvugwa mu bikomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.Aya makuru yatangiye gukwirakwira .
Nyuma y’uko hagiye hanze ibivugwa ko umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka yampano ,yaba yarashatse kugirira nabi umukunzi we Vava babanaga mu nzu .
Bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro, bavuga ko Vava yaba yaragejeje ikibazo cye mu nzego zibishinzwe aho ashinja Yampano kumutera ubwoba no kumubwira amagambo ko azamwica.
Yampano agaragaza ko ashobora kuzamwica igihe yaba amusize cyangwa bashwanye bikomeye.ku rundi ruhande ariko ,Yampano we ntiyemera ibyo ashinjwa .
Amakuru atandukanye avuga ko uyu muhanzi na we ashinja Vava kutamubera umwizerwa ndetse akanavuga ko yamwibye ibintu bitandukanye.
Hari kandi n’aho bivugwa ko Yampano yavuze ko uyu mukobwa yakuyemo inda inshuro eshatu ,ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga .

