Nyuma y’igihe kirekire yari amaze mu gicucu cy’ubuzima butoroshye n’ihungabana ry’ubuzima, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago (Yago Pon Dat) yamaze gufata umwanzuro wo kubura umutwe. Binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mugabo yateguje abakunzi b’imyidagaduro ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “IYAKAREMYE”, Ikaba ari umushinga uje nk’igisubizo cy’ibyo yanyuzemo byose.
Ikindi kandi iyi ndirimbo ije nyuma y’uko Yago yari amaze igihe kirekire nta ndirimbo nyinshi ashyira hanze.Bisa nk’aho ari ikiruhuko kidasanzwe yari yarihaye muri iyo minsi yose. Bityo Abasesenguzi b’imyidagaduro bahise bafata iki cyemezo nka gahunda yo gushimira Imana no kwerekana isura nshya y’ubuzima bwe, dore ko ubu bivugwa ko yongeye kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito atahabarizwa. Dore ko yari yarimuriye ibikorwa bye muri Uganda.
Nyuma y’uku gucceceka kwe, hihishe amateka y’uburwayi bukomeye bwamuvuzweho mu minsi ishize, aho byageze n’aho biba ngombwa ko aryama mu bitaro kuba yitabweho n’abaganga. Amakuru y’ukuri n’ubushakashatsi byerekana ko uyu musore yari amaze iminsi atari mike mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho yari ari gukurikiraninwa ku bibazo by’ubuzima yari afite, ari na cyo cyari cyamukuye mu maso y’abafana be inaha mu Rwanda.
Nanone rero Indirimbo “IYAKAREMYE” ikaba ije nk’ishusho y’isengesho n’ishimwe rye ku Mana yamurokoye muri ibyo bitaro n’uburwayi bwari bumwugarije muri Uganda.Abafana be n’abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bahise bakirana iyi nkuru ibyishimo byinshi, kuko byerekana ko Yago yakize neza kandi akaba agarukanye imbaraga asanzwe azwiho iyo ari mu nzu itunganya umuziki.
Kuri ubu, “Post” ye ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kuko itanga ishusho y’ukuri kw’ibyo benshi bibazaga kuri we. Uru rugendo rushya rwa Yago binyuze mu ndirimbo “IYAKAREMYE” rurerekana ko agiye guhindura isura y’umuziki Nyarwanda muri uyu mwaka, kandi ko ibyo yanyuzemo mu bitaro no muri Uganda bitamuciye intege, ahubwo byamuhaye isomo n’ubumenyi bushya bwo gushyira mu bihangano bye.
Muri rusange, kugaruka kwa Yago mu ruhando rwa muzika bije bikenewe cyane , dore ko isoko ry’imyidagaduro mu Rwanda ryari rinyotewe n’inkuru n’ibihangano bikora ku mutima. Indirimbo “IYAKAREMYE” ntabwo izaba ari indirimbo isanzwe yo kubyina mu tubari gusa, ahubwo izaba ari ikimenyetso cy’ishimwe, urwibutso rurimo ubuhanga n’amarangamutima y’umuntu warokotse ikigeragezo gikomeye cy’ubuzima, bityo bikaba bishimangira ko Yago agifite umwanya ukomeye mu muziki nyarwanda.




