Taliki 13 Gicurasi 2026, Urubyiruko Rubarirwa mubarenga igihumbi rwabyukiye kuri Lemigo Hotel aho uru rubyiruko rwari rwiteze guhura n’abantu bo muri Canada ngo babahe amakuru yuko bazajya kwiga muri Canada gusa uru rubyiruko rwakubiswe ninkuba aho bategereje abo bantu bukabiriraho nta numwe baciye iryera. Mugihe hari hitezwe ko hagomba kuza kuba hari Abantu baturutse Canada bahagarariye kaminuza zirenga 15 muri icyo gihugu.
Amakuru dufite nuko Batandatu mubakekwaho kubeshya ururubyiruko kuri Lemigo Hotel batawe muri yombi. binyuze mubutumwa polisi y’igihugu ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), banyujije kuri X bwagaragazaga ko batandatu mubakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada batawe muri yombi kandi abafashwe bakaba barimo kubazwa kugirango hakorwe iperereza no kumenya byinshi kubijyanye n’irishukana.
Uwitwa Uwizeye Marc uzwi kwizina rya Rocky kimomo, ndetse na Anitha Pendo bakomeje gushyirwa mu majwi nyuma yuko hari amatangazo yo kwamamaza ibi bikorwa yaciye kumbuga nkoranyambaga zabo aho bashishikarizaga urubyiruko kuzitabira iyo nama ndetse no gushaka ibyangombwa hakiri kare kugirango igihe nikigera (13 Gicurasi 2026) bazasange biteguye amahirwe ntabacike. Ibyangombwa byari bikenewe, harimo ibyangombwa by’ishuri, aba segonderi (secondary) bo bagombaga kuzana indangamanota, ndetse bakazana n’ibyangobwa byabo nk’indangamuntu.
Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ibibikorwa nkuko Polisi y’igihugu ndetse na Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) babitangaza. urubyiruko mubihe bitandukanye rwagiye rugirwa inama yo gushishoza burigihe cyane ahantu bumva ibintu bagiye kubonera ubuntu Cyangwa ahantu hari impuhwe nyinshi kuko kenshi haba hari ibiba byihishe inyuma.


