Umunsi wo ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2026 muri esipanye (spain) Nibwo habaye umukino ukomeye uzwi kwizina rya El Clásico aho uhuza Real Madrid na Barcelona. Muri uyumukino warangiye Barcelona itahanye amanota atatu ndetse igatwarira igikombe cya shampiyona (Laliga) mumaso ya mukeba nyuma yo gutsinda ibitego bibiri kubusa, abakinnyi ba Barcelona nibo bari batahiwe ngo bishime hejuru yaba Real Madrid nkuko nabo babibakoze mumukino ubanza wabaye taliki ya 26 ukwakira 2025.
Mu mukino ubanza wa shampiyona wahuje aya makipe ubwo ikipe ya Real Madrid yatsindaga ibitego bibiri kuri 1 cya FC Barcelona abakinyi bikipe ya Real Madrid barishimye cyane kuko FC Barcelona yari yabatsinze mumwaka wari wabanje kandi inabarusha. Umukinnyi wa Real Madrid Jude Bellingham yashize ubutumwa kurubuga rwe rwa Instagram maze ashyiraho ifoto yandikaho amagambo avuga ngo “Talk is Cheap” bishatse kuvuga ko kuvuga biciriritse aha yacyuriraga Lamine Yamal wari wavuze mbere y’umukino Yishongora ko bizeye ko baratsinda maze bikarangira batsinzwe.
Icyo gihe Lamine Yamal yakunze gushinjwa kuvuga cyane mbere y’umukino ibyo benshi bita gutangaza maze bikarangira batsinzwe. Nyuma yicyogihe Lamine Yamal yarategereje kugeza ubwo bongeye guhurira mu mukino wabahuje bakawutsinda bagatwariramo n’ igikombe, Nubwo uyumukino atawubonetsemo kubera imvune, Yari muri sitade aho yaje no gufatanya n’abandi kwishimira igikombe, maze nawe ahita yandika yamagambo kurubuga rwa Instagram yibutsa Jude Bellingham.
Mu mukino Ubanza Pedri wari wazonzwe n’abakinnyi ba Real Madrid, ndetse hakaza no kuboneka abakinyi ba Real Madrid bakoze post z’amafoto ye akurura umupira wa vinicious Junior ndetse hari andi mafoto yagaragaraga nkuri hasi yaneshejwe n’abandi bakinnyi bikipe bahanganye. maze nawe Murwego rwo kwihimura ubwo batsindaga iyi kipe ya Real Madrid ashaka amafoto meza aho abakinnyi ba Real Madrid bari hasi abandi bamwiruka inyuma nawe yabanesheje maze aba ariyo ashyira kuri Instagram nawe nkuko nawe babimukoze.
Aya ni amakipe agira ihangana riva mukibuga rikagera hanze yacyo ndetse ubu abakinnyi basigaye baterana amagambo ariko bifashishije imbuga nkoranyambaga aho ubwe yandikira undi muburyo buzimije maze undi nawe akamusubiza mubundi buryo. ubwo bisobanuye ko mu mwaka utaha w’imikino ibi bishobora kuzakura, hanyuma bamwe muri bo bakibutswa amagambo bavuze Cyangwa banditse.

