None kuwa 21 mata 2026, Mu nyubako ya BK Arena habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro ya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball izwi nka CAVB Men’s Club Championship 2026, iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 22 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 47, rikaba ritegerejweho guhuza amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, mu rwego rwo guhatanira igikombe cy’icyubahiro no kugaragaza urwego rwa volleyball nyafurika. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye iri rushanwa riri ku rwego rwo hejuru, ibintu byitezweho kuzamura siporo ndetse n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iri rushanwa ku rwego rushimishije.
Yagize ati: “U Rwanda rwishimiye kwakira iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika. Intego ntabwo ari ugutsinda mu kwakira abatugana gusa, ahubwo ni no kwitwara neza mu kibuga.”
Yakomeje agaragaza ko imyiteguro iri kugenda neza, haba ku bijyanye n’ibikorwa remezo, kwakira amakipe ndetse no gutegura amarushanwa ku buryo bw’umwuga.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe ane akomeye arimo APR Volleyball Club, Kepler Volleyball Club, Police Volleyball Club ndetse na REG Volleyball Club. Aya makipe ategerejweho guhatanira ishema ry’igihugu no kwerekana urwego volleyball y’u Rwanda igezeho.
Iri rushanwa ritegerejweho kuzana ihangana rikomeye hagati y’amakipe y’ibihangange muri Afurika, rikazaba n’umwanya mwiza ku bakinnyi b’Abanyarwanda wo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Byitezwe kandi ko rizakurura abafana benshi b’imbere mu gihugu no hanze yacyo, bikarushaho guteza imbere ubukungu bushingiye kuri siporo.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ritangire, amaso yose ahanzwe Kigali, aho u Rwanda rwiteguye kwandika amateka mu kwakira no kwitwara neza muri iyi shampiyona ihuza intyoza za volleyball muri Afurika.


