Byari ibyishimo n’amarangamutima menshi mu bukwe bwa Niyo Bosco na Mukamisha Irene bwabereye i Kigali
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, mu busitani bwa Kaleb Garden mu Mujyi wa Kigali, habereye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene, mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ibyamamare Uyu muhango w’ubukwe wari urimo ibyishimo byinshi
Aho abahanzi n’abandi bazwi mu myidagaduro barimo Bwiza, Nyambo Jesca, Bruce Melodie, Phil Peter, Irene Murindahabi, Dorcus, Aline Gahongayire, Nana n’abandi benshi bari bitabiriye bambariye Niyo Bosco, mu rwego rwo kumushyigikira kuri uyu munsi wihariye Muri uwo muhango, umuryango wa Niyo Bosco wasabye ndetse unakwa mu muryango wa Mukamisha Irene
Aho imiryango yombi yaje kwemeranya gushyingirana ku mugaragaro. Nyuma yo gusaba no gukwa, Niyo Bosco yashyikirijwe umugeni we, ahita anamwambika impeta y’urudashira, amusezeranya kuzamubera umwe mu byiza no mu bibi Uyu munsi w’ubukwe wakurikiye urugendo rurerure rw’urukundo rw’aba bombi. Ku wa 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yari yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene mu birori byabereye Hotel La Palisse Gashora, byitabiriwe n’ibyamamare birimo Chriss Eazy, Vestine na Dorcas, Junior Giti, Bwiza n’abandi benshi
Icyo gihe, umuhanzikazi Bwiza yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kubona mugenzi we Niyo Bosco yishimye Ati: “Nari nishimye cyane wagira ngo ninjye wari ugiye kwambika impeta. Byari ibintu byiza cyane kandi ntewe ishema na Niyo Bosco.”
Nyuma y’iyo ntambwe, ku wa 10 Ukuboza 2025, Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, bahamya ko biyemeje kuba umwe mu buryo bwemewe n’amategeko Kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, bakomeje n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, wabereye muri Kaleb Garden mu Karere ka Kicukiro, uyobowe n’umushumba w’itorero Iriba ry’Agakiza. Mu butumwa yatanze, umushumba yibukije abageni gukomeza gukundana, kubahana no kubaha Imana nk’ishingiro ry’urugo rwiza.Mu ijambo ryuzuye amarangamutima, Niyo Bosco yabwiye umugore we ko yamukunze atagendeye ku isura, ahubwo ku bwiza bwo mu mutima.
Ati: “Abantu benshi babanza gukunda bagendeye ku isura, ariko njye nakunze Irene ngendeye ku bwiza bwe bw’imbere. Kukumenya ni iby’agaciro gakomeye.”Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Ubigenza Ute”, ndetse uherutse kwinjira byimazeyo mu muziki wa Gospel, yakomeje avuga ko yamenye kare ko Irene ari we Imana yamugeneye Ati: “Imana yari ibizi kuko muri miliyoni z’abantu batuye Isi, yatumye duhura. Urukundo rwanjye si isezerano gusa, ni inshingano n’ihame ry’ubuzima.”
Mu gusubiza, Mukamisha Irene nawe yabwiye Niyo Bosco ko azakomeza kumukunda no kumwubaha, bombi bahita bambikana impeta z’isezerano ry’uko bazatandukanywa n’urupfu gusa, maze basabirwa umugisha ku Mana.
Nubwo uyu muhango waranzwe n’ibyishimo byinshi Bamwe mu bawitabiriye n’abakurikiranira hafi aya makuru bagaragaje impungenge ku kuba se wabyaye Mukamisha Irene atagaragaye haba mu bukwe, mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana ndetse no mu wo gusezerana mu mategeko. Amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko byaba bifitanye isano n’ikibazo cy’inkwano bivugwa ko itahawe uwo mubyeyi, ahubwo igahabwa umubyeyi w’umugore n’abandi bagize umuryango.Niyo Bosco na Mukamisha Irene binjiye mu rugo rushya nyuma y’uruhererekane rw’imihango yatangiye mu 2025, bagaragaza ko bahisemo gushingira urugo rwabo ku rukundo, ukwizerana no kuyoborwa n’Imana
Tubifuje Urugo ruhire


