🏆 Imikino yahuje APR FC na Rayon sport muri super cup

Super Cup ni igikombe gikomeye kuruta ibindi mu Rwanda, ihuza ikipe yegukanye shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, cyangwa se ikipe yihariye ibikombe byose muri season ishize. Igakina Niyayiguye muntege

Uyu mukino uba ari ikimenyetso cy’uko umwaka mushya w’umupira w’amaguru utangiye, ukaba n’igihe cyo gupima imbaraga z’amakipe akomeye kurusha ayandi.

Mu Rwanda, nta yindi Super Cup ikurura amarangamutima menshi nk’ihuza Rayon Sports na APR FC. Aya makipe yombi ni inkingi za mwamba mu mupira wamaguru mu Rwanda, afite abafana benshi, amateka agira buri imwe igitangaza amateka y’ubukeba bwayo agira ipfundo ridasanzwe ry’ihangana ridashira.

Dore imwe mumikino yahuje Aya makipe yombi

📌 Super Cup 2002

APR FC 2-1 Rayon Sports Mu mwaka wa 2002, APR FC yanditse amateka itsinze Rayon Sports ibitego 2-1. Uwo mukino wabaye intangiriro nziza ya APR FC mu marushanwa ya Super Cup, uha ikipe y’ingabo icyizere n’icyubahiro mu mikino minini. Nubwo Rayon Sports yari ifite izina rikomeye icyo gihe, APR yerekanye ko ishobora guhangana ku rwego rwo hejuru.

📌 Super Cup 2016

APR FC 3-0 Rayon Sports Nyuma y’imyaka myinshi, mu 2016, APR FC yongeye kwiyerekana nk’ikipe itajya itinya umukino munini. Yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi n’ubuhanga ku mpande zombi. Iyo ntsinzi yashimangiye igitinyiro nubukaka bwa nyamukandagira nk’ikipe ikomeye mu Rwanda

📌 Super Cup 2017

Rayon Sports 2-0 APR FC Mu 2017, Rayon Sports yaje kwisubiza ishema ni sheja yahoranye. Itsinda APR FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu. Nubwo umukino wahagaze ku munota wa 63 kubera ikibazo cy’amatara, waje gusubukurwa nyuma,

Rayon Sports ikomeza kwerekana ko ifite ubushake n’ubushobozi bwo gutsinda umukeba wayo ukomeye. Iyi ntsinzi yahaye Rayon Sports igikombe cya Super Cup nyuma y’imyaka myinshi ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali inyamirambo hakinwa iminota yari isigaye maze umukino urangira rayon sport itahukanye intsinzi

📌 Super Cup 2023

Rayon Sports 3-0 APR FC Mu mukino wibukwa cyane wabereye kuri Stade ya Kigali Pele stadium I Nyamirambo,

Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 3-0. Charles Bbaale yafunguye amazamu ku munota wa 6.

Rashid Kalisa na Joachim Ojera batsinze ibindi bitego bibiri, birimo ibyabonetse kuri penaliti.

Uyu mukino werekanye Rayon Sports iri ku rwego rwo hejuru cyane, itanga isomo rikomeye ku mukeba wayo, inegukana Super Cup ku buryo bwashimishije cyane abakunzi bayo

Icyo mateka asobanura

Imikino ine yahuje APR FC na Rayon sport Buri imwe yatsinze indi Imikino ibiri Kandi ibitego bingana nibyo indi yayitsinze.

Super Cup ihuza Rayon Sports na APR FC si umukino usanzwe. Ni urugamba rw’amateka, icyubahiro n’ishema.

APR FC izwiho kuba ikipe itajya itinya imikino minini, mu gihe Rayon Sports izwiho kugaruka ikomeye no kwerekana ubuhanga mu bihe bikomeye. Ibi bituma buri mukino w’aya makipe uba nk’inkuru nshya yandikwa mu mateka ya Ruhago nyarwanda.

ICYO KWITEGA MURI SUPER CUP 2026

Super Cup ya 2026 iteganyijwe kuba ku wa 10 Mutarama 2026, ikazahuza APR FC na Rayon Sports. APR FC izaba ishaka kugaruza icyubahiro nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro cya season ya 2024/2025, mu gihe Rayon Sports izaba ishaka kongera kwerekana ko ari ikipe ikwunzwe nabatari bake

Ni umukino uzaba utari uwa amagambo menshi, ahubwo ibikorwa bizivugira Dore ko Buri ruhande rifite abakinnyi bayo bi inkingi za mwamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *