Rwanda: Guverinoma Yahakanye Ifungwa ry’Imipaka Ihuriraho na RDC, Ishimangira Ingamba Zikomeye zo Gukumira Ebola

Mu gihe hakomeje gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko u Rwanda rwafunze imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera icyorezo cya Ebola, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ayo makuru atari ukuri, ahubwo ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kugenzura abinjira n’abasohoka hagamijwe kurinda abaturage.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, UWERA Jean Maurice, wavuze ko imipaka yose ihuza u Rwanda na RDC ikomeje gukora nk’ibisanzwe, ariko ko buri muntu winjira cyangwa usohoka igihugu ari kugenzurwa mu buryo bwihariye kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso by’icyorezo cya Ebola yaba afite.
Uyu muvugizi yavuze ko Guverinoma yafashe izi ngamba mu rwego rwo gukomeza gukaza ubwirinzi nyuma y’uko muri bamwe mu duce twa RDC hagaragaye abantu banduye Ebola, indwara ikunze gutera impungenge bitewe n’uburyo yandura vuba ndetse n’ingaruka zikomeye igira ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati:
“Imipaka ntabwo yafunzwe nk’uko biri kuvugwa. Ahubwo hashyizweho uburyo bwo kugenzura buri wese winjira cyangwa usohoka igihugu kugira ngo hakumirwe icyorezo cya Ebola.”
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kuba maso no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, cyane cyane abantu bakunze kwambuka bajya muri RDC kubera impamvu zitandukanye zirimo ubucuruzi cyangwa gusura imiryango.
Guverinoma yavuze kandi ko abantu bafite ingendo zijya muri RDC basabwa kubanza kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo haboneke uburyo bwo gukurikirana no gukaza ubwirinzi ku buzima bwabo igihe bagarutse mu Rwanda.
Ku bijyanye n’abacuruzi bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, basabwe gukorera mu matsinda ya koperative basanzwe babarizwamo, mu rwego rwo korohereza igenzura no gukurikirana ingendo zabo.
Abasesenguzi bavuga ko izi ngamba zije mu gihe ibihugu byinshi byo mu karere bikomeje gukaza ubwirinzi ku mipaka yabyo kugira ngo birinde abaturage icyorezo cya Ebola cyagiye gihitana abantu benshi mu myaka yashize.
U Rwanda rusanzwe rufite uburambe mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye, aho rwagiye rushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, gupima umuriro ndetse no gukurikirana abagenzi ku mipaka no ku bibuga by’indege igihe habaye impungenge z’indwara z’ibyorezo.
Guverinoma yongeye gushimangira ko abaturage badakwiye guterwa ubwoba n’amakuru atizewe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko bakwiye gukurikira amakuru atangwa n’inzego zemewe za Leta n’inzobere mu buzima.
Izi ngamba zose, nk’uko Guverinoma ibivuga, zigamije kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukomeza gukumira ikwirakwira rya Ebola mbere y’uko yaba ikibazo gikomeye mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *