Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga ibyaha 3 muri 6 yacyekwagaho bifitiwe ibimenyetso bifatika , ubu akaba agiye koherezwa i Mageragere .
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Kamena 2026 , ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro hasomwe mu ruhame umwanzuro w’urubanza ruregwamo Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano .
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasuzumye ikirego cy’ubushinjacyaha , nuko Yampano yireguye bafata umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Impamvu urukiko rwashingiyeho ni uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake , kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi , bifitiwe impamvu zihagije zo gucyekaho Yampano ibyo byaha .
Icyaha cyo gukoresha ibikangisho , icyaha cy’ubwinjiracyaha ndetse no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko nta mpamvu zikomeye zigaragazwa .
Yampano yari yarasabye ko yafungurwa kubera imbabazi yahawe n’umugore we Diane ariko urukiko rusanga izo mbabazi nta shingiro zifite bityo ntizashingiweho .

