Umutoza wa AS Kigali yatangaje ko amakipe manini Ayisigamo imvune

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali yatangaje ko imwe mu mpamvu zituma iyi kipe igorwa no gutsinda, ngo amakipe manini ayashyiramo imbaraga zidasanzwe kurusha uko ayishyira ku yandi makipe yo hagati n’amato. Ibi yabivuze nyuma y’umukino iyi kipe yari imaze gukina na Al Merrikh SC imaze kuyitsinda ibitego 2-1 wari umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda muri Rwanda Premier league, AS Kigali yongeye gutsindwa nubwo yari yiteguye bihagije.

Uyu mutoza yasobanuye ko amakipe manini iyo ahuye na AS Kigali afata uwo mukino nk’uwihariye kugirango arebe ko yawutsinda, agashyiramo abarimo imbaraga nyinshi bigatuma abakinnyi batakaza imbaraga nyinshi ndetse akabaha imyiteguro yihariye.

Yakomeje avuga ko AS Kigali ari imwe mu makipe ahora ashaka gutanga imikino iryoheye abafana bayo, ari na yo mpamvu amakipe menshi ayitegura bihagije, bigatuma ayigomba kuza asa nk’uri mu mukino wa nyuma. Ibi ngo bituma abakinnyi be bahura n’igitutu kinini haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo bakananirwa .

Nubwo bimeze bityo, umutoza wa AS Kigali yavuze ko bitazabaca intege, ahubwo bazakomeza gukora cyane mu myitozo no gukosora amakosa bagaragaje mu mikino ishize ndetse ko returu azaba ari kumyanya myiza. Yashimangiye ko intego yabo ari ugukomeza guhatanira imyanya myiza muri shampiyona no kugarura ibyishimo by’abafana.

Abafana ba AS Kigali bakomeje kugaragaza icyizere ko iyi kipe izabasha kwitwara neza mu mikino iri imbere, cyane ko ifite abakinnyi bafite impano n’ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu kuyiteza imbere,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *