Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Tylor Swift ,yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi wa mbere ukize cyane ku isi mu mateka .Umutungo we ubu ubarirwa muri Miliyari $2 z’amadorari ya Amerika($2 Billion) ,ibi bikaba byemeza ko ari we mugore wa mbere ukora umuziki ugeze kuri uyu muhigo mu mateka y’imyidagaduro .
Nk’uko bigaragara ku rutonde rwa Forbes Iconoclast 50,ubu butunzi bwa Tylor Swift bwarushijeho kwikuka kabiri kuva mu myaka ibiri ishize .Muri uyu mwaka ,yashyizwe mu bantu 50 bahinduye amateka ku nzego zitandukanye z’ubukungu ,ikoranabuhanga ,n’imyidagaduro ku rwego rw’Isi .
Igitandukanya Taylo Swift n’abandi baherwe b’abahanzikazi nka Rihana na Beyonce , ni uko ubutunzi bwe bwirunduriye ku bikorwa bya muzika gusa .Ntabwo yishingikirije ku bucuruzi bwibirungo by’ubwiza cyangwa imyambaro kugira ngo yaroroke mu mutungo ,ahubwo byavuye mu bihangano byebwite.
Inkingi ya mwamba mu mizamukire y’ubutunzi bwa Swift ni urugendo rwe rw’ibitaramo rwamenyekanye nka The Eras Tour . Ibi bitaramo byabaye amateka kuko byonyine byinjije imari irenga miliyari $2.2 z’amadolari mu masanduku y’abateguye umuziki ,biba ibitaramo byinjije amafaranga menshi mu mateka y’isi.
Uretse ibitaramo ,uyu muhanzikazi afite uburenganzira n’umutungo mu bihangano bye ubarirwa muri milyoni $600 z’amadolari . Tylor Swift yafashe icyemezo cyo kwisubiza no gusubiramo indirimbo ze za kera ,bituma amafaranga y’uburenganzira bw’indirimbo atemba aza mu mifuka ye ako kanya.
Mu mwaka wa 2025 ,uyu muhanzikazi yafashe icyemezo gikomeye cyo kugura ibihangano bye bya mbere ku giciro cy’amadolari agera kuri miliyoni $360 .Iki gikorwa cyahise kimugira umwamikazi wuzuye w’ibyo yakoze byose kuva agitangira umuziki ,kikaba cyarongereye cyane agaciro k’ubutunzi bwe bwite.
ikinyamakuru Forbes kandi kigaragaza ko uyu muhanzikazi afite indi mitungo itimukanwa ihambaye. Inyubako ze z’agaciro ziri hirya no hino muri leta Zunze Amerika , nko muri New York na Beverly Hills, zibarirwa agaciro k’amafaranga arenga miliyoni $100 z’amadolari ya Amerika .

Ndetse n’ubwo asanzwe aziho kwinjiza menshi ,uyu muhanzikazi akomeza kurangwa n’ubugiraneza.


