POLICE Y’U RWANDA KUBUFATANYE NA RIB YATANGIJE IPEREREZA KU BACURUZI BAHINDURA UTUVIDO TWARIMO JUS YA SALAMA

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko yatangije iperereza rigamije gukurikirana abacuruzi bagaragara mu mashusho acicikana ku mbuga nkoranyambaga bahindura uduvido twarimo Jus ya Salama, bamaze iminsi bahagaritse ku isoko n’inzego zibifitiye ububasha . Amashusho yashyizwe hanze agaragaza abantu batandukanye barimo gusimbuza ibirango bya Salama Juice ku mavideyo, bakabomekaho ibirango bishya…

Soma inkuru yose

Imodoka ya Trinity iguye ku Gaseke: Abagenzi barakomereka bikomeye!

Impanuka ikomeye y’imodoka ya kompanyi itwara abagenzi ya Trinity Express yabereye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahazwi nko ku Gaseke, mu Karere ka Gicumbi, itera ibikomere bikomeye ku bantu barenga icumi mubari mumodoka. Amakuru yemejwe n’ababonye ibyabaye avuga ko imodoka yari iturutse mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, igahura n’ikibazo cy’amapine cyangwa…

Soma inkuru yose

Rutahizamu mushya ahesheje ikipe ye insinzi imbere ya Amagaju FC

Kigali, 24 Ukwakira 2025 Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Yves Habimana, yigaragaje ku nshuro ya mbere nk’intwaro ikomeye mu busatirizi bw’iyi kipe, nyuma yo gutsinda igitego cyonyine cyahesheje ikipe ye intsinzi ya 1-0 imbere ya Amagaju FC mu mukino wabereye kuri Pere Stadium iherereye Kigali – Nyamirambo. Ni umukino wari witezwe cyane n’abakunzi ba Rayon…

Soma inkuru yose

Kimisagara: Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi y’ubuzima bufite icyerekezo

Kuri uyu wa gatanu Kigali, 24 Ukwakira 2025 , ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara One Stop Center ahazwi nka Maison des Jeunes, hasojwe ku mugaragaro amahugurwa yamaze ukwezi azwi nka “Living Your Vision”, yateguwe na Africa for Excellence Mission ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi (MoYA). ni umuhango wayobowe na Regina Nyirankesha, witabirwa n’urubyiruko rwinshi…

Soma inkuru yose

Abagura amatelefone yakoreshejwe ya second hand baratabaza nyuma yo guhura n’ubwambuzi n’uburiganya

Bamwe mu baturage bagura amatelefone bita “occasion” bakomeje gutabaza nyuma yo kugura ibyo bikoresho bigapfa mu gihe gito cyangwa bakaza kwitaba inzego z’umutekano bashinjwa ko baguze ibijurano. Ibi bibazo byongeye kugaragara mu gihe ubuyobozi bushishikariza abaturage kugurira ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bacuruzi bemewe cyangwa mu makoperative yanditse . Abenshi muri abo baguzi bavuga ko bagorwa no…

Soma inkuru yose

Double Jay na Kirikou Akili b’i Burundi bagiye gususurutsa i Kigali mu gitaramo ‘Harmony Africa Pulse Concert’

Abahanzi b’ibyamamare bakomoka mu Burundi, Double Jay na Kirikou Akili, bagiye guhurira n’abaririmba b’imbere mu gihugu cy’u Rwanda mu gitaramo cyitezweho kwerekana uburyo umuziki w’Afurika y’Uburasirazuba ukomeje gutera imbere. Iki gitaramo cyiswe “Harmony Africa Pulse Concert” kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, kikazaba ari kimwe mu bitaramo bikomeye biteganyijwe…

Soma inkuru yose

REMA yakusanyije toni ziyingayinga toni 6 z’ibinyabutabire bishaje mu mashuri yo mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko kugezahagati mukwezi kwa Nyakanga 2025 cyamaze kuvana mu mashuri y’u Rwanda ibinyabutabire bitagikoreshwa biyinga yinga toni 6 byari bibitswe muri laboratwari 109, bikaba byari mu byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri n’abakozi b’ayo mashuri aho bamwe bendaga no kuhaburira ubuzima ariko imana igakinga ukuboko gusa bikaba byose byarakusanyijwe…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye n’Ambasaderi w’u Bufaransa mumushinga ukomeye hagati y’ibihugu byombi

Muruyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 ukwakira2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahaye ikaze mu biro bye Madamu Aurélie Royet-Gounin, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, kugirango baganire ibiganiro bigamije gukurura no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu nzego zitandukanye . Ibiganiro byabo byavuze cyane cyane ku gushimangira amahirwe ari mu…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya 46 ya Francophonie igiye kwibanda ku ruhare rw’abagore nyuma y’imyaka 30 ya Beijing

U Rwanda Vubaha Rurakira inama ya 46 izahuriza hamwe Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), izwi nka #CMF46, muri Kigali kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2025. Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 nyuma ya Beijing; uruhare rw’abagore nabakobwa muri Francophonie”, aho izibanda ku gusuzuma aho…

Soma inkuru yose

Kigali: Ibiciro by’ibirayi hirya no hino byabaye agateranzambe aho biri kurya umugabo bigasiba undi.

Mu gihe ubuzima bwo mu mujyi wa Kigali busanzwe bumenyereweho ibiciro bihanitse, ubu ho ibintu byarenze urugero. ubu noneho biravugwa ko ibiciro by’ibirayi byazamutse ku rwego rutari rusanzwe, aho ikilo kimwe kigeze kumafaranga 2000 Frw mubice bimwe na bimwe na ma supermarket, mu gihe mu mezi make ashize cyaguraga hagati ya 700 na 1200 Frw….

Soma inkuru yose