Jolly Mutesi yateguje kujyana Bebe Cool mu nkiko nyuma yo kumuhuza n’uburiganya
Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yatangaje ko agiye gutanga ikirego mu nkiko za Uganda arega umuhanzi w’icyamamare Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, nyuma y’amagambo yavuze ku mbuga nkoranyambaga yamuhuza n’uburiganya bwakorewe bamwe mu bantu bifashishije izina rye. Iki cyemezo cyatangajwe binyuze muri sosiyete yunganira abantu mu mategeko ya Mbidde & Co Advocates,…

