Ikipe ya Rutsiro FC yakoze amateka muri Rwanda Premier League itsinda Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino Al Hilal SC yari yayakiriyemo wabereye kigali pele stadiumu.wari urimo ishyaka, ubuhanga n’amarangamutima menshi, ihagarika urugendo rwa Al Hilal SC yari imazemo imikino myinshi idatsindwa muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Al Hilal SC kuko ariyo yakiriye umukino, utangira amakipe yombi yigengeserana. Ku munota wa 25, Rutsiro FC yafunguye amazamu binyuze kuri myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Jean Kabula, watsinze igitego cyiza cyane cya coup franc. Kabula yunamishije umupira awushyira mu rushundura mu buryo butunguranye, bituma Al Hilal SC itangira umukino yugarijwe n’igitutu gikomeye.
Nyuma y’iminota mike, Al Hilal SC yahuye n’akaga gakomeye ubwo rutahizamu wayo Jean Claude Girumugisha yahabwaga ikarita itukura ku munota wa 31, ibintu byahise bigora ikipe ya sudani gukomeza umukino neza ihita itakaza umukino muburyo bugaragara kuko yari isigaye igizwe na umubare muke w’abakinnyi.
N’ubwo bari basigaye ari icumi, Al Hilal SC yakomeje kugaragaza umutima wo guhatana nkuko dusanzwe tuyizi nkikipe ihatana. Ku munota wa 60, El Hadji Kane yishyuye igitego ku ruhande rwa Al Hilal SC, atsinda igitego cyiza cyongeye gusubiza icyizere abafana bari bitabiriye umukino ku bwinshi.
Icyakora, Rutsiro FC ntiyigeze icika intege. Yakomeje gukina yitonze ariko igatera imbere ishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 82, Nkubito Amza yatsinze igitego cya kabiri cya Rutsiro FC, gihita gihindura amateka y’umukino, ashimangira intsinzi y’iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda doreko ari nako byarangiye ari ibitego 2 bya Rutsiro-1 cya Al Hilal SC.
Iyi ntsinzi ibaye iya gatatu ya Rutsiro FC muri uyu mwaka w’imikino, inagaragaza intambwe nziza iyi kipe iri gutera. Ku rundi ruhande, Al Hilal SC yatakaje umwanya w’icyubahiro wo kudatsindwa, bituma shampiyona irushaho kuba ihangana kandi ishimishije.

