RIB Irasaba Abagana Banki Kwitwararika: Amayeri Mashya y’Abatekamutwe Yagaragaye

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari uburyo bushya bw’ubutekamutwe bukorerwa mu mazu ya banki n’ahavunjirizwaga amafaranga, bukomeje kugusha mu mutego bamwe mu baturage. Ni nyuma yo gufata itsinda ry’abantu batatu bamaze iminsi bakora ubu bujura, barimo Nkurunziza John, Dushimiyimana Emmanuel na Gatongore Issa.

RIB kandi yasobanuye uko aba batekamutwe bakora ati”Aba bantu bajya muri banki cyangwa mu mavunjisha, bagahitamo umuntu ugaragara nk’utabisanzwemo—uba aje kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga. Umwe muri bo amwegera asa n’ushaka kumusobanuza cyangwa kumuganiriza, abandi nabo bakigira nk’abaje gushaka serivisi. Buri wese aba afite inshingano mu kugaragaza ko nta mpamvu yo gukeka, bagahindura icyizere cy’uwo bagamije kwiba.

Hari ukwigira nk’umuntu uje avuye hanze afite amadolari menshi ariko ngo atazi uko avunjwa neza. Bafata uwo bategereje, bakamwereka igifurumba cy’ibibapuro bigenwe mu buryo bisa n’amadolari, hejuru hakagerekwaho inoti nzima y’ijana. Uwo bashutse iyo abibonye, bamwizeza inyungu nibaramutse bafatanije kugana ivunjisha.

Iyo uwo muntu yemeye, bahita bamushora mu nzira bamwinginga ngo abanze abahe amafaranga ye kugira ngo bamwizere. Nyuma yo kuyahabwa, bafatanya n’abamotari bakorana, maze bakamucika bataragera aho bavuganye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko aba bantu bari basanzwe bazwi mu bikorwa by’uburiganya. Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel ngo mu 2018 bari barakatiwe imyaka itanu y’igifungo bazira kwihesha ibintu by’abandi bakoresheje uburiganya, nyuma bakaza gufungurwa mu 2023. Naho Nkurunziza John we yakatiwe mu 2024 igifungo cy’umwaka umwe usubitse kubera ibyaha nk’ibi.

Dr. Murangira avuga ko ibi ari isubiracyaha, asaba abaturage kwitwararika cyane. Ati: “Umuntu wese ugana banki cyangwa avunjisha amafaranga akwiye kumenya ko nta muntu ushobora kumwizeza inyungu mu buryo butemewe n’amategeko. Abakora ibi baba bafite amayeri yo kugusha abantu, ariko intego yabo ni ukubasahura.”

RIB kandi isaba abaturarwanda bose kwirinda kwemera ubufasha bw’abantu batazwi mu gihe bagana banki cyangwa ahavunjirizwa amafaranga. Iributsa ko serivisi zose zitangwa n’amabanki cyangwa amafuguriro yemewe zitangwa mu mucyo kandi zidashobora kuza zinyujijwe mu nzira z’uburiganya.

Abari barahuye n’uburyo nk’ubu basabwe gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB ibegereye, cyane cyane ku ya Rwezamenyo, kugira ngo dosiye zikurikiranwe.

RIB inashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri ubu butekamutwe, kuko ari bwo buryo bwo kubufasha gukumirwa no guhana ababukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *