Perezida wa FIFA Gianni Infantino kunshuro ye yambere yitabiriye umukino wa Rwanda Premier League

Kuri uyu wa Gatanu guhera saa cyenda z’Igicamunsi, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari kumwe na Shema Fabrice ushinzwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ndetse na Mukazayire Nelly wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, bitabiriye umukino w’umunsi wa 13 wa Rwanda Premier League wahuje Gasogi United na AS Kigali kuri Stade ya Kigali Pelé.

Uyu mukino witabiriwe n’abafana benshi ugereranyije nuko izi kipe zitagira abafana , amakipe yombi yagaragazaga imbaraga n’ubushake bwo gushaka intsinzi ariko siko byagenze kuko Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0), nubwo habonetse uburyo butandukanye ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri, umukino warushijeho gushimisha abafana, aho impande zombi zabashije kubona ibitego muminota yanyuma , aho As kigali yabonye igitego kumunota wa 81 gitsinzwe na BENEDATA Janvier ariko ikananirwa kukirinda bikarangira Gasogi yishyuye kumunota 84 na NGONO Herve kuri penalite. Nyuma iminota 90 y’umukino yarangiye Gasogi United na AS Kigali zigabanye amanota birangira ari igitego 1-1, buri kipe itahana inota rimwe.

Kwitabirwa k’uyu mukino n’abayobozi bakuru b’umupira w’amaguru ku Isi no mu Rwanda byongeye kugaragaza intambwe nziza n’icyizere Rwanda Premier League igenda igirirwa ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *