Imodoka ya Trinity iguye ku Gaseke: Abagenzi barakomereka bikomeye!

Impanuka ikomeye y’imodoka ya kompanyi itwara abagenzi ya Trinity Express yabereye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahazwi nko ku Gaseke, mu Karere ka Gicumbi, itera ibikomere bikomeye ku bantu barenga icumi mubari mumodoka. Amakuru yemejwe n’ababonye ibyabaye avuga ko imodoka yari iturutse mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, igahura n’ikibazo cy’amapine cyangwa…

Soma inkuru yose

Uwahoze ari Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yahejejwe mubuhungiro

Ibyahoze bisa n’ibihuha byamaze kuba ukuri nyuma y’uko Guverinoma ya Madagascar isohoye Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko uwahoze ari Perezida Andry Nirina Rajoelina yambuwe burundu ubwenegihugu bw’icyo gihugu. Iryo teka, ryasohotse mugitabo cy’amategeko cy’Igazeti ya Leta, ryemeza ko Rajoelina atakiri Umwenegihugu wa Madagascar narimwe, ahubwo asigaranye ubwenegihugu bw’u Bufaransa bivugwako yari yarahawe mu ahayingayinga…

Soma inkuru yose

Võ Nguyên Giáp: Umusirikare watsinze Amerika n’u Bufaransa adafite indege!

General Võ Nguyên Giáp, izina rikomeye mu mateka ya Vietnam, ni umwe mu basirikare bake ku isi bashoboye guhindura amateka y’intambara ku isi yose. Uyu mugabo wamenyekanye nk’“umutekinisiye akaba numuhanga w’intambara”, yatsinze ibihangange bibiri by’isi; Abafaransa n’Abanyamerika ,atari ku bw’imbunda gusa, ahubwo ku bw’ubwenge, ubwitange gupanga n’ubushishozi. Giap yayoboye ingabo za Vietnam mu ntambara yo…

Soma inkuru yose

Rutahizamu mushya ahesheje ikipe ye insinzi imbere ya Amagaju FC

Kigali, 24 Ukwakira 2025 Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Yves Habimana, yigaragaje ku nshuro ya mbere nk’intwaro ikomeye mu busatirizi bw’iyi kipe, nyuma yo gutsinda igitego cyonyine cyahesheje ikipe ye intsinzi ya 1-0 imbere ya Amagaju FC mu mukino wabereye kuri Pere Stadium iherereye Kigali – Nyamirambo. Ni umukino wari witezwe cyane n’abakunzi ba Rayon…

Soma inkuru yose

Kimisagara: Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi y’ubuzima bufite icyerekezo

Kuri uyu wa gatanu Kigali, 24 Ukwakira 2025 , ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara One Stop Center ahazwi nka Maison des Jeunes, hasojwe ku mugaragaro amahugurwa yamaze ukwezi azwi nka “Living Your Vision”, yateguwe na Africa for Excellence Mission ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi (MoYA). ni umuhango wayobowe na Regina Nyirankesha, witabirwa n’urubyiruko rwinshi…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya batandatu

Parlement, Kigali – 24 Ukwakira 2025 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi, yayoboye umuhango wo kurahira kw’abasenateri batandatu bashya, wabereye muri Sena y’u Rwanda, aho bazahurira n’abandi 20 basanzwe bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ni mugihe harimo 4 bashyizweho na nyakubahwa wa repuburika y’uRwanda kuwa 21ukwakira…

Soma inkuru yose

Ahari amateka hasigaye ivumbi: Igice cyamateka Cya white House cyashyizwe hasi.

Amakuru aturuka i Washington D.C. yemeza ko igice cy’Iburasirazuba gikunzwe kitwa (East Wing) cy’inyubako ya White House cyamaze gushyirwa hasi , mu gihe ibikorwa byo gukuraho ibyasenyutse byatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba White House. Uwo muyobozi, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibikorwa byo gusenya byarangiye…

Soma inkuru yose

Abagura amatelefone yakoreshejwe ya second hand baratabaza nyuma yo guhura n’ubwambuzi n’uburiganya

Bamwe mu baturage bagura amatelefone bita “occasion” bakomeje gutabaza nyuma yo kugura ibyo bikoresho bigapfa mu gihe gito cyangwa bakaza kwitaba inzego z’umutekano bashinjwa ko baguze ibijurano. Ibi bibazo byongeye kugaragara mu gihe ubuyobozi bushishikariza abaturage kugurira ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bacuruzi bemewe cyangwa mu makoperative yanditse . Abenshi muri abo baguzi bavuga ko bagorwa no…

Soma inkuru yose

Double Jay na Kirikou Akili b’i Burundi bagiye gususurutsa i Kigali mu gitaramo ‘Harmony Africa Pulse Concert’

Abahanzi b’ibyamamare bakomoka mu Burundi, Double Jay na Kirikou Akili, bagiye guhurira n’abaririmba b’imbere mu gihugu cy’u Rwanda mu gitaramo cyitezweho kwerekana uburyo umuziki w’Afurika y’Uburasirazuba ukomeje gutera imbere. Iki gitaramo cyiswe “Harmony Africa Pulse Concert” kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, kikazaba ari kimwe mu bitaramo bikomeye biteganyijwe…

Soma inkuru yose

REMA yakusanyije toni ziyingayinga toni 6 z’ibinyabutabire bishaje mu mashuri yo mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko kugezahagati mukwezi kwa Nyakanga 2025 cyamaze kuvana mu mashuri y’u Rwanda ibinyabutabire bitagikoreshwa biyinga yinga toni 6 byari bibitswe muri laboratwari 109, bikaba byari mu byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri n’abakozi b’ayo mashuri aho bamwe bendaga no kuhaburira ubuzima ariko imana igakinga ukuboko gusa bikaba byose byarakusanyijwe…

Soma inkuru yose