Kiyovu Sports yerekanye ko itagomba gusuzugurwa: itsinda Al Hilal SC mu minota ya nyuma

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umukino waranzwe n’ishyaka rikomeye, guhangana kudasanzwe ndetse n’ibitego byiza byishimiwe cyane n’abafana b’Ikipe y’Urucaca.

Umukino watangiye Al Hilal SC ifite imbaraga, ishaka gutsinda hakiri kare. Ku munota wa 15 gusa, myugariro ukomoka muri Sénégal, Ousmane Diouf, yafunguye amazamu atsindira Al Hilal igitego cya mbere, nyuma yo kungukira ku mipira ihagaze neza mu rubuga rw’amahina. Iki gitego cyahaye icyizere Al Hilal, ikomeza gusatira ishaka kongera ikinyuranyo.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Kiyovu Sports ntiyacitse intege. Yakomeje gukina yitonze, ishaka amahirwe yo kugaruka mu mukino binyuze ku bakinnyi bo hagati no ku mpande. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC iyoboye n’igitego 1-0, ariko byagaragaraga ko Kiyovu ifite byinshi byo gutanga mu gice cya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yinjiye mu mukino ifite icyizere nimbaraga nyinshi. Ku munota wa 64, Mutunzi Darcy yatsinze igitego cyo kwishyura, atsindira Kiyovu Sports nyuma y’igitego cyateguwe neza cyanyuze ku ruhande rw’iburyo. Iki gitego cyahinduye isura y’umukino, Kiyovu itangira gukina yisanzuye, Al Hilal itangira kugaragaramo igihunga.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Kiyovu Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 79, Uwineza René, ukina ku ruhande rw’iburyo, yateye ishoti rikomeye rya kure rishyira umupira mu rushundura, atsindira Kiyovu igitego cya kabiri cyahise gifunga umukino. Abafana b’Urucaca bishimiye cyane iyi ntsinzi y’ingenzi.

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze Al Hilal SC ibitego 2-1, ibona amanota atatu y’ingenzi, mu gihe Al Hilal SC yongeye kwisanga mu bihe bigoye muri iyi shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *