Ikipe ya Kiyovu Sports Club yagaragaje urwego rwayo rwo hejuru mu mukino wayihuje na Gicumbi FC iyiha isomo iyinyagira iyirusha , iyitsinda ibitego 4-1 mu mukino waranzwe no kugenzura umukino, umuvuduko n’ubusatirizi bukomeye kuri kiyovu sc.
Ku munota wa 15, Mutunzi Darcy yafunguye amazamu ya Kiyovu SC, atangiza urugendo rwo gutsinda kw’iyi kipe, mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Gicumbi FC igaruka yishyura igitego ku munota wa 27,ni igitego cyabonetse gitsinzwe na Moise Lola Kanda, bituma abafana bayo bagira icyizere cy’uko umukino ushobora kuyigendekera neza. Gusa, icyo gitego ntiyabashije kukigezayo nibura ngo bagabane amanota, kuko Kiyovu SC yahise yisuganya igarura umukino mu murongo wayo yigarurira umukino iranawuyobora.

Ku munota wa 47,nibwo Niyo David yatsinze igitego cya kabiri, ashyira igitutu gikomeye kuri Gicumbi FC. Ibyo byakurikiwe n’igitego cya gatatu ku munota wa 63, cyinjijwe na Rukundo Abdulahman, ashimangira ubudahangarwa bwa Kiyovu SC muri uwo mukino yereka ko gicumbi ari abana.
Mu minota ya nyuma y’umukino kandi ,hari ku munota wa 85, Sandja Bulaya Moise yasoje akazi kose atsinda igitego cya kane, ahita ashyiraho umukono nakadomo ku nsinzi ikomeye ya Kiyovu SC.
Uyu mukino wagaragaje itandukaniro rinini mu rwego rwo gukina hagati y’aya makipe yombi, Kiyovu SC ikomeza kwiyubaka mu rugendo rwayo rwo guhatanira imyanya yo hejuru, mu gihe Gicumbi FC izasabwa gusubiramo imyiteguro kugira ngo irusheho kwitwara neza mu mikino iri imbere.


Komereza Aho ujye udutamo inkuru Muhungu wanjye!
Komereza Aho ujye udutamo inkuru Muhungu wanjye! Turakwemera especially Kirehe – Mahama!