Inganzo Ngari bashyize ku mugaragaro icyabateye gusubiramo indirimbo yabo “Urunyenyeri”

Abagize itorero Inganzo Ngari ,bavuga ko icyabateye gusubiramo indirimbo izwi cyane ibyinwa mu bitaramo bitandukanye izwi nk’urunyenyeri, ari intego y’itorero ryabo kuko biyemeje gusigasira umuco binyuze mu mbyino gakondo ndetse bakawusakaza hirya no hino ku isi.

Abahanga mu bijyanye n’indirimbo za gakondo ,bavuga ko indirimbo ya rubanda ari indirimbo iba yaramenyekanye uko ibihangano byasimburanaga, ku buryo bigera aho uwayihimbye cyangwa abayihimbye bibagirana icyakora indirimbo yo ikagumaho.

Umuyobozi w’Inganzo Ngari ,Nahimana Serge avugako bitegereje iyo ndirimbo bagasanga mubyukuri nta nyirayo igira ibyo bita ko yabaye iya rubanda bituma bayisubiramo ngo izarambe ,mu buryo bwo gusigasira umurage wayo

Nahimana, akomeza avuga ko iyo ndirimbo atari iya rubanda nkuko bivugwa , kuko ibyo aribyo byose ifite uwayihimbye cyangwa se abayihimbye .Bitewe n’uko indirimbo zimwe ziba zarahimbwe kera zidafite uko zibikwa ,igihe kikazagera abantu bakazazifata mu mutwe.Ariko kugira ngo igihangano gisakare nuko kiba cyarabaye cyiza.

Urunyenyeri ni indirimbo irata inka ndetse n’ibigwi byayo ,nk’ikimenyetso cy’ubushuti n’umubano ukomeye warangaga Abanyarwanda .Inganzo Ngari basubiyemo iyo ndirimbo mu gihe bateganyaga gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 bamaze mu Nganzo.

Biteganijwe ko Inganzo Ngari, bazakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 ,muri kanama 2026. Aho insanganyamatsiko igira iti “imyaka 20 mu Nganzo “.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *