i Musanze Abanyamahanga Umunani Batawe muri Yombi Bakerwaho Urugomo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu umunani b’abanyamahanga bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo byabereye mu Karere ka Musanze bamaze gutabwa muri yombi, kandi ko bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo baryozwe ibyo bakoze mugihe bibahampa


Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga, nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bangiza moto ndetse batera amabuye mu ijoro ryo ku wa 06 Kamena 2026.


Abafashwe Bashobora No Koherezwa Mu Bihugu Byabo
ACP Rutikanga yavuze ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abanyamahanga umunani bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.


Yasobanuye ko uretse ibihano bishobora gutangwa n’inkiko, bamwe muri bo bashobora no gufatirwa icyemezo cyo koherezwa mu bihugu bakomokamo nyuma y’ibikurikizwa n’amategeko.


Yagize ati:
Kugeza ubu hamaze gufatwa ababigizemo uruhare, ni abanyamahanga umunani barimo gukurikiranwa kugira ngo babihanirwe, harimo no gusubizwa iwabo.”


U Rwanda Rwakira Abanyamahanga Ariko Basabwa Kubahiriza Amategeko
Polisi yibukije ko u Rwanda rwakira abanyamahanga benshi baza kurwiga, kurushoramo imari cyangwa kurukoreramo ibikorwa bitandukanye.


Icyakora, yavuze ko buri wese usura cyangwa utuye mu Rwanda asabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga igihugu, nk’uko bikorwa ku Banyarwanda,


ACP Rutikanga yashimangiye ko ibikorwa by’urugomo byakozwe n’abantu bake bitagomba kwitirirwa abanyamahanga bose, kuko benshi muri bo babana neza n’Abanyarwanda kandi bakora ibikorwa byabo mu mahoro.



Mu gusobanura uko inzego z’umutekano zibibona, yavuze ko abantu bakoze amakosa bagomba kubiryozwa ku giti cyabo aho kubigereka ku bandi bose.


Yagize ati:
Niba ari ikirayi kiboze gikurwa mu bindi, abandi bagahabwa umurongo. Ntitubitirire abandi bose, ariko ntabwo inzego z’umutekano zihumiriza ku muntu wese uteza umutekano muke.”


Polisi Yatanze Ubutumwa Bukomeye
Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko izakomeza gukurikirana no guhana umuntu wese ugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Ibi bije mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano no kurinda umudendezo w’abaturage n’abagisura.


Abanyamahanga Bafungiye Mu Rwanda


Amakuru agaragaza ko kugeza mu mpera za 2025, muri gereza zo mu Rwanda hari hafungiye abanyamahanga barenga 500 bakomoka mu bihugu 23 bitandukanye.


Benshi muri bo bari bakurikiranyweho ibyaha birimo:


gukoresha inyandiko mpimbano,
gukubita no gukomeretsa,
ubujura,
ndetse n’ibindi byaha binyuranye n’amategeko y’u Rwanda.


Inzego z’umutekano zikomeza gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku muntu wese ukekwaho ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *