Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura , (Rwanda Media Commission – RMC) rwatangaje ko rwihanangirije mu nyandiko ibitangazamakuru bya SKFM ndetse na Isibo TV & Radio, rubisaba gukosora imyitwarire idahuye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko mu biganiro bya siporo.
Uku kwihanangirizwa bije bikurikira ibiganiro bitandukanye RMC yari imaze igirana n’abanyamakuru bakorera ibyo bitangazamakuru hamwe n’abayobozi babyo, rigamije kubibutsa inshingano zo gutara no gutangaza amakuru mu buryo bwubahiriza ukuri n’ubunyamwuga.
RMC yagaragaje ko itangazamakuru rya siporo rikwiye kurangwa no gutanga amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso bifatika, kwirinda amagambo ashobora guharabika, gutukana, gusebanya cyangwa gushinja abantu ibinyoma. Yanibukije ko itangazamakuru ridakwiye gukoreshwa mu nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa iz’itsinda runaka, ahubwo rigaharanira inyungu rusange z’abaturage.
Uru rwego rwashimangiye ko ibiganiro bya siporo bifite uruhare rukomeye mu kubaka sosiyete, bityo bikwiye kuba urubuga rwimakaza ubumwe, ubwubahane n’iterambere, aho kuba intandaro y’amacakubiri cyangwa amakimbirane yabamwe.
RMC yasabye abakurikira ibiganiro bya siporo muri rusange gushyigikira ubunyamwuga, bagafatanya n’abanyamakuru mu guteza imbere siporo yubaka igihugu.

