Võ Nguyên Giáp: Umusirikare watsinze Amerika n’u Bufaransa adafite indege!
General Võ Nguyên Giáp, izina rikomeye mu mateka ya Vietnam, ni umwe mu basirikare bake ku isi bashoboye guhindura amateka y’intambara ku isi yose. Uyu mugabo wamenyekanye nk’“umutekinisiye akaba numuhanga w’intambara”, yatsinze ibihangange bibiri by’isi; Abafaransa n’Abanyamerika ,atari ku bw’imbunda gusa, ahubwo ku bw’ubwenge, ubwitange gupanga n’ubushishozi. Giap yayoboye ingabo za Vietnam mu ntambara yo…

