Alyn Sano Yageze muri Amerika mu Bitaramo by’Igikombe cy’Isi 2026

Umuhanzikazi Alyn Sano yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agomba gutaramira mu birori bikomeye bya FIFA Fan Festival, ibi birori bikaba biri mu bikorwa by’imyidagaduro biherekeza imikino y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho kandi bakomeje kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, yahageze mu gihe ibihembo n’ibirori binyuranye by’imikino y’icyo gikombe cy’isi biri kwitegurwa n’ibihugu bitatu birimo Amerika, Canada, na Mexique.

uru rugendo rugaragaza intambwe ikomeye uyu muhanzi ateye mu kwagura umuziki we n’uw’u Rwanda muri rusange binyuze mu guhura n’abakunzi b’imyidagaduro baturutse impande zose z’Isi.

Uru rugendo ruje rukurikira ibindi bikorwa bikomeye Alyn Sano amaze gukora muri uyu Mwaka, birimo no kwitabira inama mpuzamahanga y’umuziki ya NAMM Show 2026 yabereye muri Leta ya California mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Muri iyo nama, Alyn Sano n’ubundi yari yataramiye abantu batandukanye, bikaba byaramufashije gufungura imiryango mishya no gukorera indirimbo nshya muri Amerika nka “Ntibikunda” iherutse gukundwa cyane.

Kugaruka muri Amerika kuri iyi nshuro kuririmbira mu birori by’Igikombe cy’Isi bishimangira ko urugendo rwe ruri kugenda rwera imbuto zikomeye mu kurushaho kumenyekana ku rwego rw’isi.

Umuziki wa Alyn Sano urangwa n’ijwi ry’umwihariko n’indirimbo z’urukundo n’ubuzima bwa buri munsi, bityo kwitabira ibirori biherekeza igikombe cy’isi bikaba bimuha amahirwe yo kwereka isi yose icyo umuziki nyarwanda ushoboye.

Mu gihe iyi mikino ikomeje gutigisa isi mu bihugu bitandukanye, iserukiramuco rya FIFA Fan Festival ryo riranga ibihe by’indashyikirwa aho abafana b’umupira b’ingeri zose bahurira hamwe n’abahanzi bakomeye baturutse mu bihugu binyuranye.

Kuri Alyn Sano, ibi birori ni andi mahirwe adasanzwe yo kwerekana impano ye imbere y’imbaga y’abantu baturutse mu bice byose by’isi no gukomeza gushyira u Rwanda ku ikarita y’imyidagaduro mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *