Kigali yongeye kwerekana ko ari umujyi wiyubatse kandi ushobora kwakira amarushanwa akomeye ku mugabane, nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe rya Volleyball rya Afurika (CAVB) ritangaje ko Africa Men’s Club Championship 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2026.
Ni inkuru yanejeje abakunzi ba siporo mu Rwanda no ku mugabane wose, cyane cyane ko iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ya volleyball muri Afurika, arimo Al Ahly SC, Esperance de Tunis, Asswehly SC, Zamalek SC n’andi afite amateka akomeye mu mukino wa volleyball. Kuba ayo makipe yose agera muri Kigali bizazana isura nshya mu marushanwa ndetse binatange isura y’uko u Rwanda rukomeje kuba ikicaro cy’ibikorwa by’imikino bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
FRVB yagaragaje ko iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere volleyball mu gihugu, haba mu mikino y’abakuru n’iy’abato. Byitezwe ko iri rushanwa rizazamura ubunararibonye bw’abakinnyi b’Abanyarwanda, ryongere ubukerarugendo bushingiye ku mikino, kandi rishyire u Rwanda ku ikarita y’ibihugu bikomeje kwiyubaka muri siporo.
Ibi byishimo byasangiwe n’abakunzi b’uyu mukino ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko batangiye kwitega kureba imikino myinshi y’amarangamutima mu Mujyi wa Kigali, uzaba wuzuyemo ibyamamare n’abafana bakunzwe ku mugabane.
U Rwanda, rumaze kubaka izina mu kwakira amarushanwa akomeye nka BAL, CHAN, Afrobasket n’andi, rwongera kwerekana ko rufite ubushobozi, umutekano n’ibikorwaremezo bituma ruhora ku isonga mu kwakira ibirori by’imikino bya Afurika.
aya ni andi mateka yanditswe mu mateka ya volleyball nyafurika—kandi ni Kigali igiye kubyinjiramo mu byishimo n’ishema .

