Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, ari mu bihe bikomeye bya politiki nyuma y’amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye byo mu Bwongereza avuga ko ashobora gutangaza kwegura kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, nyuma y’igitutu gikomeje kwiyongera imbere mu Ishyaka rya Labour. Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko Labour ihuye n’akaga gakomeye mu matora y’inzego z’ibanze yabaye muri Gicurasi, aho yatakaje imyanya myinshi y’abajyanama b’inzego z’ibanze ndetse ikanatakaza igikundiro mu bice byinshi by’igihugu. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ayo matora yabaye nk’ubutumwa bw’abaturage ku miyoborere ya Starmer nyuma y’imyaka ibiri gusa ageze ku butegetsi.
Igitutu cyarushijeho kwiyongera nyuma y’intsinzi ikomeye ya Andy Burnham mu matora yihariye yabereye i Makerfield, intsinzi yahise ituma bamwe mu badepite ba Labour batangira kumubona nk’ushobora gusimbura Starmer ku buyobozi bw’ishyaka na guverinoma.Raporo zitandukanye zigaragaza ko abarenga 100 bo mu bagize Inteko Ishinga Amategeko batowe ku itike ya Labour bamaze gusaba ko Starmer yegura cyangwa nibura agatangaza igihe azavira ku buyobozi. Bamwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka na bo bavuga ko ububasha bwe bwa politiki bugenda bugabanuka uko iminsi ishira.
Nubwo ibinyamakuru birimo (The Observer, The Guardian) n’ibindi byatangaje ko hari ibiganiro biri kuba ku hazaza ha Starmer, ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibiratangaza ko azegura. Ahubwo bamwe mu bamwegereye bavuga ko agikomeje kwibanda ku nshingano ze kandi ko atarafata icyemezo cya nyuma.
Mbere y’ibi bibazo, Starmer yari yatangaje ku mugaragaro ko atazegura nyuma y’intsinzwi nke Labour yagize mu matora y’inzego z’ibanze, avuga ko abaturage batanze ubutumwa bwo gusaba impinduka zihuse aho gusaba ko ava ku butegetsi. Ishyaka rya Labour riri mu bihe by’amakimbirane akomeye hagati y’abashyigikiye Starmer n’abifuza impinduka ku buyobozi. Bamwe babona ko kwegura kwe byafasha ishyaka kongera kwisuganya mbere y’amatora akurikira, mu gihe abandi bavuga ko impinduka z’ako kanya zishobora kurushaho kurishyira mu bibazo.
Mu gihe amaso y’abaturage n’abanyapolitiki akomeje guhanga i Downing Street, nta cyemezo kirafatwa ku mugaragaro. Icyakora, niba Starmer yakwegura nk’uko amakuru ari kubivuga, yaba abaye umwe mu ba Minisitiri b’Intebe b’Ubwongereza bamaze igihe gito ku butegetsi kurusha benshi mu myaka ya vuba, ndetse bikaba byafungura urugamba rushya rwo gushaka umusimbura we muri Labour.Kugeza ubu, amakuru yemejwe ni uko igitutu kuri Keir Starmer gikomeje kwiyongera, ariko kwegura kwe ku wa Mbere ntikuratangazwa ku mugaragaro na guverinoma cyangwa na we ubwe.


