
Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku miyoborere yashyizeho ituma Abanyarwanda babasha kwidagadura mu mahoro no kwitabira ibikorwa bitandukanye bibahuza.
Ibi yabitangaje mu gihe yari yitabiriye igitaramo cyahuriyemo abaturage benshi, aho yashimye uburyo cyagenze neza ndetse n’imyitwarire myiza y’abacyitabiriye.
Sebutege yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’imyidagaduro ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ituze, umutekano n’iterambere igihugu kimaze kugeraho, ashimangira ko abaturage bakwiye gukomeza kubibyaza umusaruro.
Yashimiye kandi abateguye icyo gitaramo ku ruhare rwabo mu guteza imbere imyidagaduro no guhuza abaturage, agaragaza ko ibikorwa nk’ibi bifasha urubyiruko kubona urugero rwiza rw’abageze ku ntsinzi binyuze mu mpano no mu murava.
Meya Sebutege yibukije abaturage bo mu Karere ka Huye kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko bishobora kubangamira ubuzima n’iterambere ryabo.
Yasabye urubyiruko kugira intego zifatika no gukoresha neza impano zarwo, agaragaza ko urugendo rw’abahanzi bari ku rubyiniro ari urugero rwiza rw’ibyo umuntu ashobora kugeraho iyo akoresheje neza ubushobozi afite.
Yagize ati: “Yaba ari impano yawe yaguteza imbere, yaba ari ishuri wize ryakugirira akamaro. Turabashimira ko mwitabiriye iki gitaramo kandi mwagaragaje ikinyabupfura”.
Yakomeje ashimangira ko iterambere ry’urubyiruko ridashingira gusa ku mahirwe, ahubwo rishingira ku murava, imyitwarire myiza no kugira icyerekezo kizima.
Abitabiriye iki gitaramo bashimiwe ku myitwarire yabo, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza kuba umwanya wo kwidagadura no gusabana, ariko hanubahirizwa umutekano, isuku n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
#HUYE_ DISTRICT

