
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko nta mbogamizi zihari zatuma umuhanzi Akaba n’umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga Yago Pon Dat adataha mu Rwanda igihe yaba abyifuza.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 19 Kamena 2026.
Dr. Murangira yabajijwe ku magambo Yago Pon Dat amaze iminsi atangaza avuga ko yifuza kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe abarizwa muri Uganda, ariko akagaragaza impungenge zishingiye ku buryo ibirego yigeze gutanga byakurikiranwe.
Mu gusubiza, Dr. Murangira yavuze ko u Rwanda rukinguye amarembo ku baturage barwo bose, ashimangira ko nta kintu na kimwe cyabuza Yago Pon Dat gutaha niba ari cyo cyifuzo cye.
Yagize ati: “Uwonguwo ushaka gutaha, u Rwanda rurafunguye, Amarembo arakinguye”.
Arabuzwa n’iki Gutaha?
Aya magambo aje nyuma y’aho Yago Pon Dat, umaze igihe atuye muri Uganda kuva mu 2024, akomeje gutangaza kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga ko yifuza gusubira mu Rwanda, ariko akavuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe yifuza ko byabanza gusobanuka.
Mu bihe bitandukanye, Yago Pon Dat yakunze kuvuga ko yiteguye gutaha mu gihugu cye igihe yaba yumva afite icyizere cyuzuye ku bibazo avuga ko byamugizeho ingaruka mbere yo kuva mu Rwanda.
Nubwo Yago akomeje kugaragaza ibyo ahamya nk’impungenge ze, RIB yo ivuga ko nta nzitizi iriho zatuma adataha, bityo icyemezo cyo kugaruka kikaba gisigaye mu maboko ye.
Kugeza ubu, Yago Pon Dat ntaragira icyo atangaza ku magambo mashya yatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, mu gihe abakurikiranira hafi iki kibazo bakomeje gutegereza niba azafata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda mu minsi iri imbere.
#AMAKURU
#RIB

