Impamvu itangaje ituma Nicki Minaj Ataboneka mu Rusengero

umuhanzikazi w’icyamamare Onika Tanya Maraj-Petty, ucuranga mu njyana ya Rap ku izina rya Nicki Minaj,aherutse gusobanura ku mugaragaro mu kiganiro kuri The Brcye Crawford Podcast impamvu atakiboneka mu materaniro nk’uko yari asanzwe yitabira amateraniro yo ku Cyumweru.

Uyu muhanzikazi yavuze ko bitaturutse ku kuba yaratandukiriye cyangwa ngo yitandukanye n’imyemerere ye cyangwa se ngo abe yarahinduye idini, ahubwo byatewe gusa n’imiterere y’akazi ke k’umuziki kagiye kabyara umusaruro mwinshi n’urukurikirane rw’ibitaramo biba buri mpera z’icyumweru.

Yavuze ko kuba umwuga we w’umuziki watangira gutera imbere cyane, byabaye ngombwa ko akora akazi kenshi ku wa Gatandatu nijoro ndetse n’Amanywa.

Ibi bituma abyuka ananiwe cyane ku Cyumweru mu gitondo, ku buryo biba bitoroshye kubyuka ngo ajye mu materaniro. Yagize ati: Kuva umwuga wanjye watangira gufata indi ntera naharitse kujya mu rusengero.

Nabaga nakoze ku wa Gatanu nijoro no ku wa Gatandatu nijoro, ku buryo ikintu cyasubira inyuma nari gukora ari ukubyuka ku Cyumweru mu gitondo ngo njye mu rusengero.

Naho ubundi uyu muhanzikazi yakuriye mu muryango ukunda gusenga muri make w’Abakirisito, aho yabatirijwe afite imyaka 13 y’amavuko. Yavuze ko naho atakitabira amateraniro nk’uko byahoze, afite umubano ukomeye n’Imana ndetse asengera mu rugo.

Mu bihe byashize, yakunze kugaragara mu birori bitandukanye nko kuri AmericFest cyangwa mu muryango w’Abami (UN) avuga ku kurengera Abakirisitu batotezwa ku Isi, cyane cyane mu gihugu cya Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *