U Rwanda rwigaruriye 20% bya Tungsten ikoreshwa muri Amerika, Nyakabingo ikomeza kwandika amateka.

U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’umwe mu batanga amabuye y’agaciro bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko sosiyete Trinity Metals itangaje ko igihugu kimaze gutanga hafi 20% bya Tungsten ikoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu musaruro ukomoka mu kirombe cya Nyakabingo giherereye mu Karere ka Rulindo.

Aya makuru agaragaza intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane mu gihe ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje gushaka amasoko yizewe y’amabuye afatiye runini inganda z’ikoranabuhanga, ubwikorezi n’umutekano.

Tungsten ni rimwe mu mabuye y’agaciro afatwa nk’ay’ingenzi ku Isi kubera ubushobozi bwayo bwo kwihanganira ubushyuhe bwo hejuru no gukoreshwa mu bikoresho bikomeye by’inganda. Ikoreshwa cyane mu gukora moteri z’indege, ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, imashini z’inganda ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu rwego rwa gisirikare. Nyakabingo, icukurwa na Trinity Metals, ni cyo kirombe kinini cya Tungsten muri Afurika. Mu myaka ishize iki kirombe cyagiye kivugururwa hongerwa ubushobozi bwo gucukura no gutunganya umusaruro, bituma kigira uruhare runini ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Trinity Metals yavuze ko ubwiyongere bw’umusaruro bukomeje gutuma u Rwanda rufata umwanya ukomeye mu gutanga Tungsten ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane muri Amerika aho hakomeje gukenerwa cyane aya mabuye y’agaciro.Ibi bibaye mu gihe Amerika n’ibindi bihugu by’i Burengerazuba bikomeje gushaka kugabanya kwishingikiriza ku masoko amwe n’amwe asanzwe yiganje ku Isi, bikarushaho guha amahirwe ibihugu nka Afurika bifite umutungo kamere ukenewe n’inganda zigezweho.

Amakuru agaragaza ko umusaruro wa Nyakabingo woherezwa mu nganda zitunganya Tungsten muri Amerika mbere y’uko ikoreshwa mu gukora ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga, ubwikorezi n’umutekano.Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko iyi ntambwe ishobora kugira uruhare rukomeye mu kongera amadovize yinjira mu Rwanda no gukurura ishoramari rishya mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu myaka ishize, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwabaye imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda. Raporo zitandukanye zigaragaza ko amafaranga igihugu cyinjiza mu kohereza amabuye y’agaciro hanze yagiye yiyongera uko imyaka ishira, bitewe n’izamuka ry’umusaruro ndetse n’ibiciro byayo ku masoko mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame aherutse gusura ikirombe cya Nyakabingo, aho yagaragarijwe ibikorwa byo kongera umusaruro no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi. Uruzinduko rwe rwashimangiye akamaro leta iha uru rwego nk’imwe mu moteri z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Mu gihe isi ikomeje guhatanira kubona amabuye y’agaciro afatiye runini inganda z’ahazaza, kuba u Rwanda rumaze gutanga 20% bya Tungsten ikoreshwa muri Amerika ni ikimenyetso cy’uko igihugu kiri kurushaho kugira uruhare rukomeye ku isoko mpuzamahanga.

Ubwo ibihugu byinshi bikomeje gushaka amasoko yizewe y’amabuye y’agaciro y’ingenzi, Nyakabingo iragenda ihinduka kimwe mu birombe bifite agaciro gakomeye ku rwego rw’Isi, mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ijambo ryarwo mu bucuruzi mpuzamahanga bw’amabuye y’agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *