Umunyamideli akaba n’icyamamare muri Uganda, Judith Heard, yatangaje uko yakiriye gatanya nyuma y’igihe cy’imyaka 12 yari amaze mu rushako. Yavuze ko gutandukana n’uwo bashakanye byamubereye urugendo rukomeye rwuzuyemo agahinda, ariko ko byanamwigishije byinshi ku buzima no kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye.
Judith yavuze ko mu gihe yari ahanganye n’ingaruka za gatanya(Divorce), yanyuze mu bihe byo kwiheba no kumva yaratakaje byinshi yari yarubatse mu muryango we.
Gusa ngo yaje gusobanukirwa ko hari ubuzima bukomeza nyuma y’ayo makuba, maze atangira urugendo rwo kongera kwizera no kwita ku mibereho ye n’iy’abana be.
Yagaragaje ko abantu benshi batekereza ko ibyamamare bitababazwa n’ibibazo byo mu ngo, nyamara ngo nabo banyura mu bibazo nk’iby’abandi bose.
Yashimangiye ko umuntu ashobora kuba yarahuye n’akababaro ko gutandukana adakwiye kwiheba, ahubwo akwiye gushaka imbaraga zo gukomeza ubuzima.
Mu butumwa bwe, Judith yanahumurije Nyampinga wa Uganda uri uri kunyura mu bihe bigoye bijyanye n’urukundo n’umubano. Yamusabye kudacika intege no kwemera ko ibihe bibi bishobora kurangira, umuntu atangira ubuzima bushya kandi burimo amahirwe n’ibyishimo.
Yasoje avuga ko nubwo gatanya ari ibintu bibabaza, ishobora kuba intangiriro y’urundi rugendo rwiza iyo umuntu yemeye kwiyubaka no gukomeza imbere.
Yasabye abagore n’abagabo bahuye n’ibibazo nk’ibyo gukomeza kwizera ejo hazaza no kutemera ko ibigeragezo bibabuza ku nzozi zabo.



