Marius Borg Hoiby, umuhungu w’Igikomangomakazi cy’ikamba rya Norvege Mette-Marit, yakatiwe igifungo cy’imayaka ine n’urukiko rwa Oslo. Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yahamijwe ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu abagore babiri n’ihohotera ryo mungo. Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026.
Bimwe mu Byaha ashinjwa ndetse n’ibyo yagizweho umwere, Hoiby yari akurikiranweho ibyaha bigera kuri 40, ariko urukiko rwayunguruye neza rusanga hari ibyo agirwamo umwere.
Hoiby arashinjwa gufata ku ngufu abagore babiri. Kimwe muri ibi bikorwa byabereye mu nzu y’umuryango wa cyami. Abagore bafatwaga ku ngufu babaga basinziriye cyane bataye ubwenge .
Hoiby kandi arashinjwa guhohotera abahoze ari abakunzi biwe, gutera ubwoba ndetse n’ibyaha bishingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge n’amakosa yo mu muhanda .
Urukiko rwamugize umwere ku bindi birego bibiri byo bigendanye no gufata ku ngufu kuko byagaragaye ko ari nta bimenyetso bihagije bari bafite byo kumushinja.
Ubushinjacyaha bwasabiraga Hoiby igifungo cy’imyaka 7 n’amezi 7. Abanyamategeko bamwunganira basaba ko yahabwa igifungo cy’amezi 18 gusa ku byaha yemeye.Nyuma y’umwanzuro, batangaje ko bazajurira iki gihano cy’imyaka 4.
Hoiby ntabwo yari ari mu cyumba cy’urukiko ubwo basomaga umwanzuru w’urukiko kubera impamvu z’ubuzima. Yakurikiranaga amashusho ari muri kasho.
Urukiko rwategetse Hoiby guha indishyi z’akababaro abagore bane barimo n’abahoze ari abakunzi be. Iki kibazo cyateje igisebo mu muryango wa cyami wa Norvege, dore ko Hoiby ari umuhungu wa Mette-Marit yabyaye mbere yo gushyingiranwa n’igikomangoma cy’Ikamba Haakon mu mwaka wa 2001.
Nubwo yakuriye mu muryango wa cyami, nta nshingano cyangwa izina rya Cyami afite . Imibereho ye n’ubuzima bwe byagiye birangwa n’ibibazo by’imikurire n’ibiyobyabwenge.




